Leta y’u Rwanda kuri uyu wa mbere, yashyikirije iya Uganda umurambo wa Sydney Muhereza, umuturage wayo uheruka kurasirwa mu murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, isabwa kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize ni bwo abashinzwe umutekano b’u Rwanda barashe Muhereza ukomoka ahitwa Kahogo ho mu karere ka Kabale, nyuma yo kwinjiza magendu y’ibibiriti mu Rwanda, abashinzwe umutekano bamufata akabarwanya akoresheje icumu n’umupanga yari afite.

Mu muhango wo kumushyikiriza Uganda wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Darius Nandinda, umuyobozi w’abaturage b’akarere ka Kabale n’abandi bayobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera yasobanuye ko mbere y’uko Muhereza araswa, Polisi yagerageje kumuta muri yombi akayirwanya akoresheje umupanga yari afite.

Ati”Ni amahirwe make kuba biriya byose byarabaye, ariko ndasaba Abagande buri gihe gukoresha inzira zemewe zitari iza panya.”

Patrick Besigye Keihwa uri mu bayobozi ba Kabale bitabiriye uriya muhango, yahamagariye abayobozi b’u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu, ahubwo bakagerageza kubata muri yombi, igihe batekereza ko bakosheje.

Yagize ati”Turi abavandimwe; tugomba guhagarika ibi. Niba Umugande yakoreye icyaha mu gihugu cyawe, mute muri yombi umujyane mu butabera.”

Muhereza uheruka kuraswa, ni Umugande wa gatanu urasiwe mu Rwanda agerageza kuhinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuva muri Gashyantare umwaka ushize.

Nko mu ijoro ry’itariki ya 9 ishyira iya 10 Ugushyingo umwaka ushize, hari abaturage babiri ba Uganda barasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ubwo bageragezaga kwinjiza magendu, bahagarikwa na Polisi bagashaka kuyirwanya.

Ubuyobozi bwavuze ko Polisi y’u Rwanda yabanje guhagarika abo baturage bari bazanye magendu mu Rwanda banayicishije mu nzira zitemewe bagashaka kuyirwanya, mu rwego rwo kwitabara irarasa hapfamo babiri abandi basubira inyuma ku butaka bwa Uganda.

Muri Gicurasi 2019, hari abandi babiri barimo Umunyarwanda n’Umugande barasiwe Tabagwe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano ubwo babahagarikaga batwaye magendu.

6 Responses

  1. Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
    Sawa reka dutegereze igikuriciraho muminsi yavuba

  2. Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
    Sawa reka dutegereze igikuriciraho muminsi yavuba

  3. Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
    Bamushyinguye mu isanduku nziza bigaragara ko nubwo yizize ariko umurambo we wahawe agaciro uganda itari kuzawuha.

  4. Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
    Bamushyinguye mu isanduku nziza bigaragara ko nubwo yizize ariko umurambo we wahawe agaciro uganda itari kuzawuha.

  5. Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
    africa turacyabura imbaraga zo kubaka,nyamara twagwije izo kwica. ntamuntu numwe udatinya imbunda, ntawarwana nuyifite. gusa njye ntinya inkaba pee

  6. Uganda yasabye u Rwanda kutihutira guhitana ubuzima bw’abantu
    africa turacyabura imbaraga zo kubaka,nyamara twagwije izo kwica. ntamuntu numwe udatinya imbunda, ntawarwana nuyifite. gusa njye ntinya inkaba pee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *