Uganda yanenze yivuye inyuma merika iherutse gutangaza ikurwaho rya VIZA ku bayobozi bayo,aho ivuga ko Leta ya Washington yagerageje gucengeza gahunda y’Ubutinganyi (LGBT) muri Afurika .
Ibi bihano bishya byashyizwe ahagaragara mu ntangiriro ziki cyumweru bireba abantu ba Uganda bagize uruhare mu bikorwa byo gukumira no guhana abakora ubutinganyi.Amerika ishinja Uganda gushyira imbere no guhungabanya demokarasi y ‘umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ.)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Henry Okello Oryem, yashimangiye ko igihugu cye kitazasubira inyuma mu kwemeza umushinga w’itegeko rihana Abatinganyi.
Aganira na Reuters, yagize ati: “Kuki badashyiraho ibihano bimwe ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bifite amategeko amwe cyangwa akaze kuri LGBT ,ahubwo ugasanga baratwibasiye?
Yavuze ko mu gihe Amerika yimye Viza abayibozi ba Uganda nta kibazo bizabatera kuko bazajya n’ahandi nko mu Bushinwa.Ati “Niba bahakanye ko bazaduha viza z’abadepite bacu nabandi bayobozi, bazajya i Shanghai, Guangzhou. Hano hari ahantu heza cyane ho gusura.”
Amerika yashyize mu bikorwa icyiciro cya mbere cyo guhagarika VIZA ku bayobozi ba Uganda muri Kamena, hakimara gusohoka itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.
Icyo gihe Amerika yahise ishishikariza Banki y’isi guhagarika inguzanyo yageneraga Uganda.Ni nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse gushyira umukono ku itegeko rihana abatinganyi aho iki cyaha kizajya gihanishwa igihano cy’urupfu.


