Tariki ya 08 Gashyantare 2023, nibwo Leta ya Kampala yatangaje ko itazongerera manda ishami rya UN rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu kuko batarikeneye.
Ku wa 3 Gashyantare 2023, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, yoherereje ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ibaruwa imuteguza iki cyemezo.
Muri iyi baruwa, Minisitiri Jeje Odongo yavuze ko Uganda imaze gutera imbere mu bushobozi bwo kugenzura neza uburenganzira bwa muntu imbere mu gihugu, bityo ko nta mpamvu y’iri shami.
Minisitiri Odongo yavuze ko atari ngombwa kongerera iri shami amasezerano kuko batarikeneye. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko byabonye kopi y’iyi baruwa.
Ibi kandi byongeye gushimangirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Henry Okello Oryem, ubwo yavuganaga n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP. Yagize ati: “Ibikorwa by’uburenganzira bwa muntu mu myaka yashize byateye imbere cyane ku butegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.”
Yakomeje agira ati: “Uganda yateje imbere inzego z’imbere mu gihugu nka komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, yakurikiranaga imikorere y’uburenganzira bwa muntu,umunsi ku munsi.”
Umuvugizi w’ibiro by’iri shami muri Uganda, Bernard Amwine, ubwo Reuters yamwegeraga ngo agire icyo atangaza,y avuze ko ntacyo yabivugaho.
Ubutegetsi bwa Yoweri Museveni, mu myaka yashize, bwanenzwe n’abatavuga rumwe na bwo, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Aba bose bavugaga ko Leta ihutaza uburenganzira bwa muntu harimo; iyicarubozo, gufungwa mu buryo butemewe, ubwicanyi ndengakamere bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abanenga politiki y’iki gihugu.
Leta ya Uganda yahakanye ibirego hafi ya byose, isobanura ko inzego z’umutekano zose zagize uruhare mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu zahanwe mu buryo bukwiye.
Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bikaba byavuze ko ibyo Uganda yakoze bidakwiye ndetse bikomeza no kunenga iki cyemezo Leta yafashe.


