Uganda yohereje abasirikare mu Rwanda

Igisirikare cya Uganda (UPDF) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena, cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bacyo aho bitabiriye imyitozo igomba guhuza Ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Brig Gen Matthew Gureme ushinzwe imyitozo muri UPDF ni we washyikirije bariya basirikare ibendera ry’igihugu mbere y’uko baza mu Rwanda.

Imyitozo y’Ingabo za EAC izwi nka EAC Command Post (CPX) ‘Ushirikiano Imara 2023′, igiye kuba ku nshuro ya 13. Iy’uyu mwaka izabera mu karere ka Musanze kuva ku wa Kane tariki ya 15 Kamena.

Muri Mutarama uyu mwaka i Kigali habereye inama yahuje abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu rwego rwo gutegura iyi myitozo.

Icyo gihe Colonel William RUSODOKA waje uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko intego rusange y’iyi myitozo ari ukuzamura imiterere n’imikoranire hagati y’ingabo za EAC, abapolisi, abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bigoye by’umutekano.

Iyi myitozo ikorwa hashingiwe ku ngingo ya kabiri y’amasezerano y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, yerekeye ubufatanye mu by’Ingabo ndetse na gahunda yerekeranye n’ibikorwa by’Ingabo.

Uretse Uganda yamaze kohereza Ingabo zayo, byitezwe ko n’ibindi bihugu bigize EAC biza kohereza Ingabo zigomba kwitabira iriya myitozo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *