Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yemeye kuba umuhuza w’ibiganiro bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umubano na Afurika, Molly Phee, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ruzinduko Perezida Joe Biden aheruka kugiririra i Luanda muri Angola ndetse no ku bufatanye bwa Washington na Afurika.
Muri iki kiganiro Molly Phee yabajijwe uruhande Perezida Biden ahagazeho hagati y’u Rwanda na RDC, ibihugu bimaze imyaka irenga ibiri birebana ay’ingwe ahanini kubera intambara Ingabo za Congo zirwanamo n’umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ushyigikiwe na Kigali.
Madamu Phee yasubije ko Perezida Joe Biden amaze igihe yarabaye Avril Haines ukuriye ubutasi bwa Amerika kubwifashisha akurikirana niba u Rwanda na Congo bishyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu gucubya amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, biciye mu biganiro bya Luanda.
Yavuze ko iyi ngingo Biden yanayiganiriyeho na mugenzi we João Lourenço ubwo yari mu ruzinduko muri Angola.
Molly Phee yavuze ko urugendo rwo gucubya umwuka mubi w’ibihugu byombi rugikomeje, rukaba rurimo “gahunda yo gusenya FDLR, umutwe u Rwanda rubona nk’ubiba urwango ndetse unaruhangayikishije”, ndetse na gahunda yo “guhangana n’inzitizi ya M23 ubu tuvugana ikomeje ibikorwa bya gisirikare, ikomeje kwigarurira uduce mu burasirazuba bwa RDC no guca igikuba mu baturage.”
Ku kibazo cy’uyu mutwe, Amerika ivuga ko Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yemeye kuba umuhuza mu mishyikirano yawo na Leta ya Congo Kinshasa; nk’uko Molly Phee yakomeje abisobanura.
Yagize ati: “Perezida Kenyatta yemeye kuba umuhuza mu mishyikirano y’ibiganiro hagati ya M23 na RDC. Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washyigikiye iyi gahunda y’uwa Afurika yunze Ubumwe igamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. Perezida Kenyatta mu mpera z’icyumweru gishize yari i Luanda [aho Perezida Kagame na Tshisekedi bagombaga guhurira].”
Amerika yunzemo kuri ubu hari gahunda zihari zigamije kuvanaho impungenge RDC n’u Rwanda bifite, zirimo n’izo u Rwanda rugaragaza kuri M23.
Yunzemo ko hari n’icyizere cy’uko ibihugu byombi bizasubukura ibiganiro.


