Ujya wumva ibyimbye inda nyuma yo kurya? Dore zimwe mu mpamvu zishobora kubitera

Kumara kurya ukumva ubyimbiwe inda ntabwo ari ikimenyetso kigaragaza ko urwaye igifu n’ubwo nabyo bishobora kubitera, ahubwo hari zimwe mu zindi mpamvu zishobora kubitera ari nazo tugiye kurebera hamwe.

Urubuga Medisite rutangaza ko impamvu zikurikira arizo zishobora gutuma uhora ugira ikibazo cyo kubyimba igifu igihe umaze kurya:

Kwangizwa n’udukoko two mu bwoko bwa ‘Bactéries’

Kubyimba kw’igifu bishobora guterwa na bactérie yitwa Helicobacter pylori. Ijya mu gifu, ikororokera mu rurenda rw’igifu (muqueuse de l’estomac) igatangira kwangiza igifu buhoro buhoro. Kwangirika kw’igifu gutewe na Helicobacter pylori bigaragazwa no kuribwa mu nda, kumva wokerwa mu gifu n’ibindi bibazo binyuranye mu igogora nk’isesemi no kuruka.

Kugira ngo bivurwe, ubirwaye anywa imiti (antibiotiques) ihangana n’iyo Bactérie yitwa Helicobacter pylori n’indi miti iba igomba kugabanya aside yo mu gifu bita acide gastrique.

Imiti igabanya kubyimbirwa ishobora nayo gutera uburwayi bw’igifu

Medisite itangaza ko hari imiti umuntu anywa irwanya kubyimbirwa ishobora gutera uburwayi bw’igifu. Ubukana bw’uburwayi bwiyongera iyo iyo miti ivura kubyimbirwa ifatanywe n’indi miti nka aspirine cyangwa corticoïde. Uburwayi nkubu kandi burushaho gukara iyo umuntu wanyweye iyi miti akuze cyane.

Inzoga nyinshi

Kunywa ibinyobwa byinshi bisembuye ni bibi cyane ku mwijima ndetse no ku bice byose bigize igogora (l’ensemble de l’appareil digestif). Bishobora kuba intandaro y’indwara zinyuranye z’umwijima harimo no kuba ushobora kubyimbirwa ndetse n’uburwayi bw’igifu.

Ufite iki kibazo asabwa kwihutira kujya kwa muganga akivuza bitaramubaho karande (chronique). Uko utinda kujya kwa muganga, niko kuvurwa ugakira neza bigorana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *