UK: Bizafata andi mezi ngo hatangwe umwanzuro ku kohereza abimukira mu Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ku wa Gatatu rwavuze ko bizafata amezi mbere y’uko rutanga umwanzuro niba guverinoma ishobora gukomeza gahunda yayo yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Abunganira guverinoma bagiye impaka mu minsi itatu muri iki cyumweru bavuga ko urukiko rugomba gukuraho icyemezo cyo muri Kamena cyemeje ko gahunda yo kohereza ibihumbi by’abasaba ubuhungiro mu birometero birenga 4000 muri Afurika y’Iburasirazuba itemewe n’amategeko kuko u Rwanda rutari igihugu gifite umutekano.

Ahazaza h’uyu mugambi, Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, yizera ko uzahagarika abimukira bambuka Umuyoboro bava i Burayi mu bwato buto, imwe mu mihigo ye ya politiki yiyemeje igihe yiyamamazaga, ubu hari mu maboko y’abacamanza batanu b’urukiko.

Perezida w’urukiko, Robert Reed yagize ati: “Ndatekereza ko abantu bazagira impungenge zo kumenya igihe bizadutwara kugira ngo dutange umwanzuro, mfite ubwoba ko bigoye kubivuga.”

Yavuze ko bazafata igihe kiruta icyo inkiko zo hasi zafashe kugirango zitange ibyemezo, hafi amezi abiri, bivuze ko icyemezo gishobora kuzaza hagati mu Kuboza nk’uko iyi nkuru dukesha Eastern Eye ivuga.

Mu gihe cy’iburanisha, abanyamategeko ba leta bashimangiye ko “bikenewe kandi byihutirwa” ko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Ariko abanyamategeko bahagarariye abasaba ubuhungiro baturutse muri Syria, Irak, Iran, Vietnam na Sudani bashobora koherezwa mu Rwanda bavuze ko bitemewe kohereza abantu kuko bitubahiriza Amasezerano y’u Burayi y’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR).

Raza Husain, umunyamategeko uhagarariye abasaba ubuhungiro umunani, yavuze ko abazoherezwa mu Rwanda bafite ibyago byo gusubizwa mu bihugu byabo nubwo bafite impamvu zifatika zo gusaba ubuhungiro.

Guverinoma y’u Rwanda ariko yemeza ko izaha abimukira bazoherezwa n’u Bwongereza amahirwe yo kubaka ubuzima bushya, butekanye, mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ibyiringiro byatanzwe bivuze ko abasaba ubuhungiro bazafatwa neza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *