UK: Theresa May abona kwirukana abimukira bizorohereza abacuruza abantu

Theresa May wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntashyigikiye gahunda ya guverinoma yo kwirukana abimukira bageze muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko guhera muri Werurwe 2023, cyangwa kubohereza ku ngufu ahandi hantu.

Ibi yabivuze ubwo mu ngoro y’inteko ishinga amategeko bajyaga impaka kuri iri tegeko riha guverinoma ububasha bwo kwirukana abimukira bose bageze mu Bwongereza guhera muri uko kwezi, hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose.

May yasobanuye ko mu bimukira binjira mu Bwongereza, harimo ababa bajyanyweyo kugira ngo bakore “ubucakara bugezweho”, bityo ko guverinoma mbere y’uko ifata icyemezo cyo kubirukana, ikwiye kujya ibanza kumenya uko bagezeyo, byaba ngombwa ahubwo ikabatabara.

Nk’uko The Telegraph ibivuga, May yagize ati: “Gahunda ya guverinoma yaba ari ‘Ntitwitaye ku kuba wabaga mu kuzimu, ntitwitaye ku kuba warabaye inzirakarengane y’ibyaha, ntitwitaye ku kuba waraje mu buryo butemewe n’iyo waba utari ubizi, tugiye kugufunga cyangwa tukohereze iwanyu, n’iyo haba ari mu maboko y’abakuzanye hano, cyangwa tukohereze mu Rwanda’.”

Guverinoma isobanura ko iyi gahunda izahagarika abakora ibikorwa bisa n’ibyo gucuruza abimukira, ariko May we avuga ko ahubwo izaborohereza. Ati: “Ndabizi ko abaminisitiri bavuga ko gahunda izatuma ababikora bahagarikwa, ariko ubucakara bugezweho ndahamya ntashidikanya ko buzakora ibitandukanye n’ibyo. Izatuma abakoresha abantu ubucakara bakora ku bwinshi, bakorera amafaranga muri ibyo bintu, kandi bizakururira abantu benshi mu bucakara.”

Uyu munyapolitiki yasabye guverinoma y’u Bwongereza guhindura gahunda yo kwirukana aba bimukira, na ho ngo nikomeza kuyitsimbararaho, na we azakomeza kutayishyigikira. Yongereyeho ko ibi bidakuraho ko yifuza ko ubwato buto bwinjiza abimukira mu gihugu bwahagarara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *