axel-rudakubana-pleads-guilty-to-murdering-three-young-girls-in-southport-knife

UK: Umuryango wa Rudakubana washenguwe n’ubwicanyi yakoze ubu uri mu bwihisho

Amakuru aturuka mu Bwongereza atangazwa n’ikinyamakuru Dail Mail aravuga ko umuryango wa Axel Rudakubana uherutse kwemera icyaha cyo kwica abana batatu b’abakobwa abateye icyuma, kuri ubu uri mu bwihisho n’ipfunwe nyuma yo kunanirwa kubuza umuhungu wabo gukora amahano nk’ayo yakoze.

Se w’uyu muhungu w’imyaka 18, akaba ari impuguke muri karate, avuga ko atewe icyimwaro no kuba atarabashije kubuza umuhungu we kubatwa n’urugomo rukabije rwaje kuvamo ubwicanyi ndengakamere yaje gukora nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2024.

Alphonse Rudakubana, wahoze ari umusirikare wagize uruhare mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda, hamwe n’abandi bagize umuryango basigaye, bivugwa ko ‘bashenguwe’ n’ubugizi bwa nabi umwana wabo yakoze none bakaba bihishe nyuma y’uko abapolisi babimuye kubera umutekano wabo.

Itorero ry’ivugabutumwa se Alphonse yateraniragamo, ryavuze ko ababyeyi be ‘bababajwe kandi batunguwe n’igitero giteye ubwoba’ cyabereye muri Southport, rinagaragaza ko Axel wakunze kumvwa n’abaturanyi aririmba, atigeze yitabira iteraniro ryaryo na rimwe.

Umwicanyi ngo yari yarabujijwe na se kugaba igitero ku ishuri ryari ryaramwirukanye mu myaka yashize.

Ku isaha ya saa 12:20 z’amanywa ku itariki ya 22 Nyakanga umwaka ushize, uyu musore, wari utarazuza imyaka 18 icyo gihe, yitwaje icyuma kinini cyo mu gikoni, yavuye mu rugo maze yinjira muri tagisi yari itegereje, yahamagaje mu izina ry’irihimbano.

Ariko se, Alphonse, ngo yarirutse asaba umushoferi wa tagisi kutamujyana mu rugendo rw’ibirometero 15 kuva mu rugo rw’umuryango i Banks, Lancashire, kugera ku Ishuri Ryisumbuye rya Range, muri Formby, Merseyside. Ku itariki ya 29 Nyakanga, nibwo Axel yaje kwica abana batatu mu birori byo kubyina byari byitiriwe umuhanzikazi Taylor Swift.

Bije mu gihe abaminisitiri bakomeje kotswa igitutu ku bijyanye n’uko bakemura ikibazo cy’ubwicanyi, aho minisitiri w’umutekano mu gihugu, Yvette Cooper, kuri uyu wa Kabiri yahaswe ibibazo n’abadepite ku mpamvu leta itigeze ikorera mu mucyo.

Minisitiri w’umutekano babangikanye wo mu ishyaka ry’Aba-conservateurs (abo bita shadow ministers mu Bwongereza), Tory Chris Philp, yaburiye ko guhisha amakuru hashingiwe ku kuba iperereza rikomeje bitazongera ‘kuba’ bihagije mu gihe cy’imbuga nkoranyambaga. Ariko Madamu Cooper yavuze ko nta kuntu abaminisitiri bashobora kwirengagiza inama bahabwa ku bijyanye no gusuzugura urukiko.

Alphonse Rudakubana ni impuguke muri karate

Amakuru agezweho ku muryango wa Rudakubana yatanzwe kuri uyu wa Kabiri ushize n’abayobozi b’Itorero ryo muri Southport, Dave Gregg, Geoff Grice, Harry Pickett na Mike Rothwell.

Babwiye MailOnline mu itangazo ryabo bati: ‘Umuryango washenguwe kandi utungurwa n’igitero gikomeye cyabereye muri Hart Street muri iyi mpeshyi.

‘Aya makuba n’ubwicanyi bukabije bwakorewe Bebe King, Elsie Dot Stancombe, na Alice Da Silva Aguiar, byagize ingaruka ku mujyi no ku gihugu cyacu.

‘Axel yavukiye kandi ajya ku ishuri mu Bwongereza, afite autism kandi azwiho kuba yarahanganye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. ‘Mbere y’ibyabaye muri Southport, yabanaga n’ababyeyi be mu mudugudu wo muri Banks hafi ya Southport.

‘Habayeho byanze bikunze ibihuha ku muryango we ndetse n’amateka ye, aho na se Alphonse yavuzwe mu binyamakuru byo mu gihugu.

‘Byavuzwe kandi ko ababyeyi be ari Abakristo kandi basengera ku itorero ryaho.

‘Kugira ngo twirinde kwinjira mu yandi matorero bitari ngombwa mu mujyi wacu, dushobora kwemeza ko mu myaka mike ishize Alphonse Rudakubana yagize uruhare rukomeye mu muryango w’Itorero ry’Umuryango (The Community Church).

‘Kugira ngo bisobanuke neza, umuhungu wa Alphonse ntabwo yigeze yitabira amateraniro yacu yo ku Cyumweru, cyangwa ngo agire uruhare rugaragara mu itorero.

‘Kubw’ibyo nta kindi dufite cyo kuvuga usibye ibisobanuro byatanzwe muri iri tangazo.

‘Umuryango wa Rudakubana wababajwe cyane n’iki kibazo kibabaje kandi bimuwe n’abapolisi, kugira ngo babarinde, bavanwa mu rugo rwabo muri Banks bajya ahantu h’ibanga tutazi kandi nta contact zabo dufite  kuva Axel yafatwa kandi agashinjwa. ‘

Iri tangazo ryongeyeho riti: ‘urukundo n’inkunga byatanzwe n’abaturage baho mu by’ukuri biragaragaza imiterere n’umwuka w’umujyi wacu ariko ikibabaje ni uko ibyo byateje igitero giteye ubwoba cyagabwe ku musigiti waho, cyatewe n’amakuru y’ibinyoma ashingiye ku moko ku mbuga nkoranyambaga, byavuyemo gukomeretsa cyane abapolisi no kwangirika kwatewe ku nyubako n’umutungo.

Bivugwa ko umuryango wa Rudakubana wimukiye Merseyside muri Southport mu 2013, aho se Alphonse yakoreye nk’umushoferi wa tagisi.

Bimukiye kuri aderesi aho bari batuye igihe ubwicanyi bwakorwaga, mu nzu ifite imbuga  y’ibyumba bitatu ifite agaciro ka 170.000 by’ama pound mu 2018.

Uyu muryango bivugwa ko usanzwe ujya mu rusengero kandi nyina Laetitia bigaragara ko ari umukirisitu ukomeye. Ni mu gihe se, Alphonse, ari umuntu w’impuguke muri karate.

Kuva icyo gihe ariko, umuryango wimuriwe mu yindi nzu kandi bari mu bwihisho.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *