Ku matariki ya 03 na 4 Nyakanga 1994, FPR-Inkotanyi yigaruriye Imijyi ya Butare na Kigali itsinze burundu ingabo za Leta y’ abicanyi. Agenda ya Minisitiri Edouard Karemera igaragaza ko ku wa 01 Nyakanga 1994 inama ya Guverinoma y’Abatabazi yateranye iyobowe na Minisitiri w’lntebe Jean Kambanda, igasuzuma imiterere y’ibibazo bari bafite. Muri byo, icyo batinzeho ni ikirebana n’icyizere bari bafite ko ingabo z’Abafransa zari muri Operasiyo Turquoise bizeraga ko zizabafasha ku mugaragaro kurwana na FPR-Inkotanyi, ariko ngo bagasanga atari ko bimeze, bityo bemeza kohereza byihutirwa intumwa i Paris kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.
Guverinoma ya Kambanda yari yizeye ko Abafaransa bayifasha kurwana urugamba rwa gisirikare na FPR-Inkoyanyi
Guverinoma ya Kambanda yavuze muri iyo nama ko impamvu Abafaransa batayifasha nkuko ibyifuza, bishobora kuba biterwa n’intege nke basanze bafite ku bijyanye no gutsindwa urugamba barwanaga na FPR-Inkotanyi no kuba barakoze ubwicanyi. Bavuga ko ngo Abafaransa bababajwe no kuba Guverinoma ya Kambanda igenda itsindwa hose mu gihugu, ngo kandi hakaba nta cyizere gihari cyo kuzasubirana ibice byigarurirwe na FPR-Inkotanyi. Guverinoma ya Kambanda yafashe icyemezo cyo gukora iyo bwabaga bakareshya Abafaransa babereka ko ingabo za Guverinoma ya Kambanda ngo zifite ubushobozi bwo gutsinda urugamba : « Ni twe tugomba kwerekana ko, nka Guverinoma, dushobora kubigeraho nubwo dufìte ibibazo bikomeye ku rugamba no muri diplomasi”.
Muri iyi nama, Guverinoma ya Kambanda yemeje ko igiye gutegura inyandiko y’ibyo isaba Ubufaransa igashyikirizwa ubuyobozi bw’ingabo za Turquoise. Guverinoma yasanze ariko isura yayo mu mahanga ari mbi cyane yiyemeza kujya ikora inyandiko zigaragaza isura yayo nziza, zigasakazwa mu itangazamakuru mu mahanga, kandi Guverinoma ya Kambanda ikagena amafaranga yo guhemba abazatangaza izo nyandiko. Ikindi bemeje ni ukuzajya basuzuma icyo kibazo mu nama ya Guverinoma ya buri munsi.
Guverinoma ya Kambanda yiyemeje guhisha ibimenyetso by’uburyo yakoze Jenoside
Guverinoma yaniyemeje kandi koherereza ubutumwa ba Perefe bose ibasaba guhisha ibimenyetso bigaragaza uruhare rwayo muri Jenoside, harimo kutagaragaza imbunda na Grenades byakoreshejwe muri Jenoside no kugabanya umubare wa za bariyeri, bagasigaho koko iz’ingenzi zikenewe:
« Inyandiko isaba ubufasha igomba gushyikirizwa ingabo za Turquoise (…) Amakuru n’amashusho byo mu binyamakuru bituvuga nabi. Tugomba kubeshyuza kandi bigaherekezwa n’amafaranga yo gutanga (…) Amabwiriza ahabwa aba Perefe kugira ngo imbunda na za grenade bihishwe, Kugabanya uko bishobotse za bariyeri hagasigara iza ngombwa gusa. »
Amayeri yo guhisha uburyo Jenoside yakozwemo n’ingabo za Guverinoma ya Kambanda bari babigiriwemo inama n’Ubufaransa kuva mu kwezi kwa Gicurasi 1994. Raporo y’ubutumwa bw’ akazi bwakorewe i Paris ku matariki ya 9-13 Gicurasi 1994 na Lt. Col Ephrem Rwabarinda wari woherejwe n’u Rwanda kubonana n’abayobozi bakuru ba gisirikare na politiki, igaragaza ko Rwabarinda yabonanye na Gen. Jean Pierre Houchon wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare muri Minisiteri y’lngabo y’Ubufaransa, akemerera Rwabarinda ibikoresho bya gisilikare, ariko amugira inama yo kunoza mu itangazamakuru isura ya Guverinoma, anamugira inama y’uko bagomba kujya bakora ibishoboka byose bagahisha imirambo y’abantu bishe muri Jenoside.
Guverinoma ya Kambanda kandi yaniyemeje kureba uburyo bwo kuvanaho imitwe y’Interahamwe n’lmpuzamugambi, ikabinjiza mu basirikare mu rwego rwo kugaragaza ko iyo mitwe itabayeho. Aya yari amayeri yo kugerageza guhisha isura yo kuba Leta n’lngabo zayo zarafashe abaturage zikabaremamo imitwe y’abicanyi : « Gukuraho imitwe yitwaje intwaro, abayigize bakashyirwa mu mitwe ya gisirikare igenzurwa n ‘ingabo za Leta.”
Ni icyaha gihanwa n’amasezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono bi Genève mu Busuwisi ku wa 9 Kanama 1949, yerekeye imigendekere y’intambara. Muri aya masezerano, gufata abaturage basanzwe bagahabwa imyitozo ya gisirikare, bagashorwa mu bwicanyi bakoreshejwe na Leta ni icyaha cy’intambara gihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Kuba rero Guverinoma ya Kambanda yarafashe umwanzuro wo kugerageza kubihisha nuko yari izi neza ko yashoboraga kuzabibazwa imbere y’amategeko mpuzamahanga.
Agahinda ka Guverinoma ya Kambanda ko kuba yari hafi gutakaza Kigali
Inama ya Guverinoma ya Kambanda yo ku wa 01 Nyakanga 1994, yasuzumye kandi ibijyanye n’urugamba yarwanaga na FPR-Inkotanyi igaragaza agahinda ko kuba bari hafi gutakaza Umurwa mukuru Kigali. Bavuze ko ibice hafi ya byose bya Kigali byagoswe na FPR-Inkotanyi, ngo kandi intwaro bari bizeye kubona ntizabagezeho nkuko babitekerezaga.
« Kigali iragoswe ku mpande zose. Ntabwo ibikoresho biza nkuko twabyemerewe ».
Mu gusobanura uko gutsindwa kwabo, Guverinoma ya Kambanda yavuze ko FPR-Inkotanyi ifashwa n’abacanshuro b’Ababiligi n’Abongereza, ngo ikaba inashyigikiwe n’Abanyamerika n’Abongereza. Iki ni ikinyoma gikomeye. Ntabwo FPR-Inkotanyi yigeze na rimwe ikoresha abacanshuro abo ari bo bose.
Urugamba rwa FPR-Inkotanyi rwarwanywe n’abanyarwanda baharaniraga kubohoza igihugu cyabo. Incuti za FPR-Inkotanyi zumvaga impamvu y’urwo rugamba zayibaye hafi mu buryo bwa dipolomasi hagamijwe gusobanura mu mahanga impamvu y’intambara, ariko kubeshya ko hifashishijwe abacancuro ni ikinyoma. Mu mateka y’lsi, nta na rimwe abacancuro batsinda intambara. Nta n’ubwo FPR-Inkotanyi yari ikeneye abacancuro mu rugamba yarwanaga rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi no kubaka igihugu.
Impamvu zatanzwe na Guverinoma ya Kambanda zisobanura ugutsindwa kwayo
Mu nama ya Guverinoma yo ku wa 01 Nyakanga 1994, bemeye ko ingabo za FPR-Inkotanyi zifite ubushobozi bwo kugera aho zishaka mu gihugu, ko kandi bari hafi no gufata imijyi ya Ruhengeri na Gisenyi. Ntacyo bavuze ku Mujyi wa Butare na wo wari hafl kwigarurirwa na zo.
Nkuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Edouard Karemera, yabyanditse muri Agenda ye, impamvu basanze zituma batsindwa ni izi zikurikira:
Ubushake bw’ingabo za Leta buri hasi cyane; Isubiranamo imbere mu gihugu n’ubwicanyi bwabaye byatumye Guverinoma n’ingabo zayo batakarizwa icyizere; Ubwicanyi n’ibindi byaha byakozwe na bamwe mu basirikare ba Leta harimo ubujura, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu no gusubiranamo; Kuba nta muhate abasilikare bashyira ku rugamba; Kuba abayobozi b’ingabo bagaragaza ubushobozi buke mu kuyobora abo bashinzwe; Kuba urwego rwabo rw’ubutasi ntacyo rukimaze; Kubura intwaro n’amasasu bihagije ndetse n’imiti.
Izi mpamvu zitangwa na Guverinoma y’abicanyi zirerekana ko nta kintu gifatika yarwaniraga uretse gusa kwica abaturage b’abasivile b’Abatutsi. lyo abasilikare bayo baza kuba koko bafite impamvu nyayo ituma barwana intambara bari kujya ku rugamba rwa gisirikare bagahangana n’ingabo za FPR-Inkotanyi bakareka kwica abaturage b’inzirakarengane babahora gusa ko ari Abatutsi. Amahirwe y’ u Rwanda ni uko n’ubwo Igihugu cyatakaje abantu barenga miliyoni bishwe bazira gusa ko ari Abatutsi, Leta y’abajenosideri yaratsinzwe, Abanyarwanda babona amahirwe yo kubaka igihugu.
Umwanzuro
Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta, ishyirwa mu bikorwa n’ ingabo zayo, zifashijwe na bimwe mu bihugu by’amahanga. Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za FPR-Inkotanyi zitsinze urugamba rwa gisirikare Leta y’abicanyi, hakaba hashize imyaka 26. Haracyagaragara abiyita abanyapolitiki nka ba Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda, Faustin Twagiramungu, Jean-Marie Vianney Ndagijimana n’abandi, ariko mu by’ukuri barangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba batarava ku izima ryo gushora u Rwanda mu icuraburindi. Bakwiye kumenya ko nta mwanya bagifite mu Rwanda rw’Ubu.
Ni na bwo butumwa duhaye abakoresha urubyiruko mu bikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabashora mu binyoma no mu bikorwa byo guharabika ubuyobozi bukuru bw’igihugu cy’u Rwanda. Harimo n’abiyitirira ko bacitse ku icumu rya Jenoside babeshya kugira ngo bashobore kubona amayeri yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Abo bose bakwiye kumva ko amaraso yamenetse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahagije. Abanyarwanda bahisemo kuba umwe bakaba barabishimangiye muri Referendum yo muri 2015 yemeje Itegeko Nshinga rivugurura iryo muri 2003. Kuba umwe ni yo mahitamo adufitiye akamaro.


