Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, avuga ko umutwe wa FDLR ugifite ingufu kuko kuri ubu ufite abarwanyi babarirwa mu 3,000.
Makenga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni umwe kuri ubu mu yimaze igihe ifasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo na M23.
Imikoranire ya FDLR na FARDC inemezwa na Loni binyuze muri raporo impuguke zayo zasohoye mu minsi yashize.
Leta y’u Rwanda imaze igihe igaragaza ko imikoranire ya FDLR n’Ingabo za Leta ya Congo ibangamiye umutekano warwo, na cyane ko uriya mutwe umaze igihe ufite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Gen. Makenga avuga ko kuri ubu abarwanyi ba FDLR bashobora kuba babarirwa mu 3,000.
Ati: “Ngenekereje, abarwanyi ba FDLR ntabwo bajya munsi ya 3,000; kubera ko bari muri Binza, Nyiragongo, bari hano muri Bwiza mwababonye hafi y’ibirindiro byacu, bari muri Kilima ugana Kishishe, bari muri Kilama, bari na kure yaho muri Mirangi, Bibwe, bari no muri Kalehe, hano ni benshi cyane.”
Makenga yemeje ko FDLR igifite abarwanyi benshi mu gihe Leta ya Congo imaze igihe ivuga ko uyu mutwe utakiri ikibazo ku Rwanda, ngo kuko wacitse intege mu buryo bugaragara.
Congo ivuga kuri ubu ku butaka bwayo hari abarwanyi bake cyane ba FDLR, ndetse n’abahari ngo bakaba bageze mu zabukuru ku buryo ubushobozi bwo kurwana bwagabanutse cyane.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu mwaka ushize yavuze ko FDLR ari “amabandi aba yishakira ibyo kurya”, gusa Curé Ngoma uvugira uyu mutwe yaje kubinyomoza avuga ko FDLR igihari ndetse ko ntaho yagiye.
Ni Tshisekedi ku rundi ruhande amakuru avuga ko afite gahunda yo gufasha uriya mutwe witwaje intwaro gutera u Rwanda, hanyuma bagakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame amaze igihe agaragaza nk’umwanzi ruharwa igihugu cye gifite.


