20260206_161150

Uko RDC yitabaje abacanshuro ba Erik Prince ngo barwanire na M23 muri Uvira

Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, byemejwe ko yohereje mu mujyi wa Uvira abarwanyi be mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwurinda ndetse no gukoresha za drone z’intambara.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza byatangaje ko aya makuru byayahamirijwe n’abantu bane bayazi neza.

Mu Ukuboza 2025 ni bwo umutwe wa AFC/M23 wari wigaruriye umujyi wa Uvira uwirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, ariko uza gufata icyemezo cyo kuwuvamo nyuma yo kotswa igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Erik Prince usanzwe ari inshuti ya Perezida Donald Trump, amaze igihe yarahawe akazi na Leta ya RDC ko kuyifasha gucungira umutekano uduce dukorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyakora amakuru avuga ko abacanshuro abereye umuyobozi bamaze igihe barinjiye mu ntambara, ndetse ko banitabajwe ngo bafashe Kinshasa kwisubiza Uvira ubwo yari ikigenzurwa na AFC/M23.

Yaba umuvugizi wa Erik cyangwa Guverinoma ya RDC bose banze gusubiza Reuters ubwo yababazaga iby’ariya makuru.

Ibi biro ntaramakuru icyakora bivuga ko umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za RDC yabibwiye ko kuba muri kiriya gihugu hari abacanshuro bafitanye isano na Amerika byashoboraga kuba inzitizi ku ngabo za AFC/M23, kuko zishobora kuba zitifuza kwishyira mu byago byo gusakirana na bo.

Kugeza ubu n’ubwo uyu mugabo afite abacanshuro muri RDC, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga ko nta sosiyete n’imwe mu so agira bafitanye masezerano; ibyumvikanisha ko impande zombi zitigeze zivugana ku byo kujya muri Uvira.

Ushinzwe umutekano w’umunye-Congo icyakora avuga ko kuba bariya bacanshuro baragiye muri Uvira “biri mu murongo wo gutanga amabuye y’agaciro ku bw’amasezerano y’umutekano.”

Reuters ivuga ko abacanshuro ba Erik Prince boherejwe muri Uvira nyuma yo kubisabwa na Kinshasa, gusa ngo bamaze kuva muri uriya mujyi basubira mu kazi kabo k’ibanze ko kuvugurura ibyinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwe mu bazi uko abacanshuro bagiye muri Uvira yagize ati: “Bari (Kinshasa) bakeneye ubufasha bwo kwisubiza Uvira, hanyuma bakora ibishoboka byose. Kuri ubu amaso yose yasubiye ku kuba abapolisi b’imisoro yinjira.”

Undi muntu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko abarwanyi ba Erik Prince bashobora kujya bitabazwa ku mirongo y’imbere ku rugamba mu gihe cyose babisabwe na Kinshasa.

Imwe mu masoko yavuze ko abacanshuro ba Erik bahaye ubufasha bwa drone ingabo za RDC , ubwo zarimo zirwanira na M23 muri Uvira ndetse no mu misozi miremire ikikije uyu mujyi.

Usibye abacanshuro ba Blackwater, amakuru yemezwa na Reuters anavuga ko Congo Kinshasa yanitabaje abacanshuro b’abanya-Israel bamaze igihe batoza bataillon ebyiri z’abakomando bayo mu gukora operasiyo zo ku manywa ndetse n’izo mu ijoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *