Bitcoin, ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rya blockchain (ikoranabuhanga ribika amakuru mu buryo buhoraho kandi budashobora guhindurwa), ryazamutse cyane rigera ku $106,000 (£83,890) ku wa Mbere, rigahita risubira ku $105,000 mu masoko yo muri Aziya.
Ibi bibaye nyuma y’uko Donald Trump atsinze amatora yo ku wa 5 Ugushyingo, bikavugwa ko guverinoma ye izashyigikira cryptocurrency (ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa) kurusha guverinoma ya Joe Biden.
Abashoramari n’abasesenguzi bavuga ko icyizere giterwa n’aya matora cyongereye umuvuduko w’ishoramari muri Bitcoin.
Peter McGuire, wo ku rubuga rw’ubucuruzi XM.com, yagize ati: “Izamuka rya Bitcoin kuva mu matora ryabaye irihambaye, kandi ubwoba bwo gusigara inyuma burushaho kwiyongera.”
Yongeyeho ko benshi bemeza ko igiciro cya Bitcoin gishobora kugera kuri $120,000 mbere y’uko umwaka urangira, ndetse kikagera hejuru ya $150,000 hagati muri 2025.
Ku wa Kane, Trump yavuze ko ari gutekereza gushyiraho ububiko bw’igihugu bwa cryptocurrency (ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri mudasobwa), bugenewe gufasha igihugu nk’uko bufite ububiko bw’amavuta y’ibitoro. Ibi byakiriwe neza n’abashoramari bo muri iri soko.
Mu gihe cyo kwitegura kuyobora, Trump yashyizeho David Sacks, umucuruzi wo muri Silicon Valley wahoze muri PayPal, nk’umuyobozi w’ibijyanye na n’ubwenge bukorano Artificial Intelligence (AI) na cryptocurrency.
Sacks, uzwi nk’inshuti ya Elon Musk, ni umwe mu bazajya inama kuri politiki z’iterambere ry’ikoranabuhanga muri guverinoma ya Trump.
Trump yanatangaje ko azashyiraho Paul Atkins, umunyamategeko ushyigikiye cryptocurrency, nk’umuyobozi mushya wa Securities and Exchange Commission (SEC), ikigo gishinzwe kugenzura amasoko y’imari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibi bibaye mu gihe Gary Gensler, umuyobozi wa SEC washyizweho na Biden, yatangaje ko azegura ku wa 20 Mutarama, umunsi Trump azarahirira kuyobora.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga X, Gensler yagize ati: “Ndashimira Perezida Biden kuri izi nshingano. Twakoreye igihugu dushishikaye, twubahiriza amategeko nta kubogama.”
Trump yari yaravuze ko azakuraho Gensler ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, aho ashinja uyu muyobozi kuba yarafashe ibyemezo bikakaye bigamije guhana ibigo bikoresha cryptocurrency, bigateza impaka zikomeye mu bashoramari no muri politiki.
Iri zamuka rikomeye rya Bitcoin rirerekana ko iri faranga rikomeje gukurura ishoramari rikomeye, cyane cyane mu bihe bikomeye bya politiki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


