8_Midsection-Of-Woman-Hands-Over-Vagina-While-Standing-Against-White-Background_1

Uko waca ukubiri no kugira impumuro mbi mu gitsina

Ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu gitsina ku bagore gikunze kugaragara ku batari bake, ndetse kinatera ipfunwe.

Icyakora hari ibintu binyuranye wakora kugira ngo urwanye iyo mpumuro, nko kunywa amazi, gukoresha ‘bicarbonate’, ‘apple cider vinegar’ n’ubundi buryo bunyuranye.

Nubwo hari uburyo bunyuranye wakoresha mu kwivura iyo mpumuro mbi mu gihe uyifite, hari n’ibindi byinshi wakora kugira ngo wirinde ko iyo mpumuro mbi iza.

Iyi ngingo usanga abantu benshi b’igitsinagore batayubahiriza, kuko aho kwambara imyenda itabegereye usanga bambara imyenda ibafashe cyane ku buryo wagira ngo ibadodeyemo.

Iyi myenda nubwo waba uyikunda, menya ko idatuma uruhu rubasha kuruhuka no guhumeka neza, ndetse no mu myanya ndangagitsina hakabura uko umwuka mwiza uhagera.

Nk’ikariso zidakoze muri cotton zibuza umwuka kugera aho uzambaye, bigatuma umwuka uhaguma, bikazamura impumuro mbi.

Amakariso akoze muri cotton ni yo meza

Gerageza kwambara imyenda itagufashe cyane kandi ujye wibuka guhindura ikariso yawe nibura buri masaha 12, kuko bibuza ko hagera bagiteri zikururwa n’icyuya bigatera impumuro mbi.

Niba uvuye muri siporo, hita uhindura imyenda!

Uko ukora siporo niko ubira ibyuya, cyane cyane mu kwaha no mu myanya ndangagitsina. Iyo ukomeje kwambara imyenda wari wambaye uri gukora siporo, bituma ibyuya bidakama, impumuro mbi ikiyongera.

Ni ngombwa kandi mbere yo guhindura imyenda wibuka kubanza koga no kwihanagura neza ukumuka. Ibi bizakurinda gutura ibyuya.

Irinde umubyibuho ukabije

Nubwo wenda bitakorohera kumva aho bihurira, biragoye kubona umuntu ubyibushye cyane utabira ibyuya byinshi. Uko abira ibyuya niko bagiteri ziyongera, bigateza impumuro mbi.

Rero kugabanya ibiro bizagufasha kutabira ibyuya byinshi bityo bikakurinda kuzana impumuro mbi mu gitsina.

Irinde imiti isukura mu gitsina

Nubwo byitwa ubusirimu, gukoresha imiti inyuranye isukura mu gitsina nta kinini bikemura, ahubwo byongera ibyago byo kuzana impumuro mbi.

Ubusanzwe, uko igitsina cy’umugore giteye cyo ubwacyo cyikorera isuku. Iyo ukoresheje imiti isukura mu gitsina, wangiza bagiteri nziza nka ‘lactobacilli’ zigenewe kukurinda indwara zitandukanye. Si ibyo gusa, kuko bishobora no gutera kumagara mu gitsina.

Rero iyi miti uyigendere kure.

Gira ibyo kurya ugabanya cyangwa wirinda

Hari ibyo kurya bituma pH yo mu mubiri ihinduka, kandi iyo bigenze bityo, bagiteri ziyongera ku buryo budasanzwe.

Indwara yo kunuka mu gitsina ni imwe mu ziterwa n’ibyo umuntu aba yariye, bikagira uruhare mu kongera imiyege iyitera (kuko uba uyifite ariko iyo yiyongereye ni byo bitera indwara).

Akenshi ibinyasukari ni byo bituma ikorwa cyane.

Niba ujya ugira ikibazo cy’impumuro mbi mu gitsina cyangwa izindi ndwara zifata mu gitsina, irinde isukari y’uruganda n’ibiyikomokaho byose, inzoga n’ibikomoka ku ngano. Ahubwo rya imboga n’imbuto nyinshi—bizagufasha kwirinda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *