Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kivuganye abasirikare babarirwa muri 200 b’u Burusiya, mu gihe cy’umunsi umwe gusa.
Ukraine ivuga ko yishe aba basirikare ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022.
Ni nyuma yo guhanganira n’ingabo z’u Burusiya mu karere ka Kherson. Ukraine ivuga ko uretse bariya basirikare yivuganye, hari n’abandi 115 bakomerekeye mu karere ka Zaporizhzhia abandi benshi bafatwa mpiri.
Igisirikare cya Ukraine nticyigeze gitangaza umubare w’abasirikare bacyo baba barakomerekeye muri iyo mirwano, ahubwo cyanavuze ko giheruka guhanura drones zo mu bwoko bwa Kamikaze 10 z’u Burusiya.
Muri rusange Ukraine ivuga ko kuva itangiye intambara n’u Burusiya muri Gashyantare uyu mwaka imaze kwica byibura abasirikare babwo barenga 105,000.


