Ukraine: Minisitiri w’Intebe yeguye azira gupfobya Umukuru w’Igihugu

Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Oleksii Gontcharouk yeguye ejo tariki ya 17 Mutarama 2020 kuri iyi mirimo nyuma y’ubutumwa bwagiye ku karubanda bupfobya imikorere ya Perezida w’Igihugu, Volodymyr Zelensky.

Bivugwa ko hari amajwi yagiye ahagaragara muri Mata 2019 avuga ko ubumenyi bwa Perezida Zelensky mu bijyanye n’ubukungu ‘bushaje’.

Minisitiri Oleksii yeguye kuri uyu wa 17 Mutarama 2020,ku mpamvu y’aya majwi yakomeje guteza umwuka mubi muri izi nshingano yari afite, gusa ntabwo yemera ko iby’aya majwi kuko ngo ntiyigeze abivuga.

Perezida Zelensky yakiriye ubu bwegure, yongeraho ko buzasuzumwa n’inteko ishinga amategeko nk’uko biteganwa n’itegekonshinga. Ikizakurikiraho ni ukwemera ubwegure bwa Minisitiri Oleksii cyangwa ntibwemerwe

Minisitiri Oleksii yanditse yegura mu gihe no mu baturanyi b’Abarusiya, Minisitiri w’Intebe waho, Dmitry Medvedev yatangarije kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 15 Mutarama ko yeguye na guverinoma ye yose, nyuma y’aho Perezida Vladimir Putin yatangarije ko itegekonshinga rishobora guhinduka rikagabanya ububasha bw’Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Intebe, rikazagira ingaruka kuri leta ya nyuma ye (Putin) mu 2024.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *