Ku wa 9 Kamena 2025, Ukraine n’Uburusiya baherekanyije imfungwa z’abasirikare bari barafatiwe ku rugamba. Ni igikorwa cyateye amarira y’ibyishimo ku miryango y’abo basirikare, bamwe bari bamaze igihe kirekire baraburiwe irengero.
Nk’uko byatangajwe n’ Igitangazamakuru cy’Abongereza Reuters, aya ni amasezerano yagezweho nyuma y’ibiganiro byabereye i Istanbul ku wa 2 Kamena 2025. Aho impande zombi zemeranyije guhana nibura imfungwa 1,200 ku ruhande rwa buri gihugu, ndetse no gushyingura imibiri y’abaguye ku rugamba.
Abasirikare ba Ukraine barekuwe bari bamaze imyaka myinshi bafungiwe mu Burusiya. Mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’igihugu, umwe mu basirikare yagaragaye avugana n’umubyeyi we kuri telefone, arira yishimye agira ati: “Mama, ndagarutse! Ndi mu rugo!”
Aba basirikare bageze mu Majyaruguru ya Ukraine bahita bajyanwa ku bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi, ibiribwa, imyambaro, na telefone, ndetse banasuzumwe ku buzima bwo mu mutwe.
Nubwo ibyishimo byari byinshi, hanze y’ibitaro hari abantu benshi bafite amafoto y’ababo babuze, bari bafite icyizere ko bashobora kuba bari mu barekuwe. Oksana Kupriyenko, ufite imyaka 52, yagiraga ati: “Ejo ni isabukuru yanjye. Nari nizeye ko Imana inyitura ikanzanira umwana wanjye Denys wabuze mu kwezi kwa cyenda 2024.”
Ku ruhande rw’Uburusiya, abasirikare barekuwe boherejwe muri Belarus, aho bakiriwe neza, bahabwa ubufasha bwo kubafasha kugarura agatege no kongera kwisanzura mu mitekerereze, hamwe n’ubuvuzi, mbere yo koherezwa mu gihugu cyabo. Televiziyo ya Leta y’Uburusiya yerekanye amashusho yabo bari mu modoka bavuga bati: “Turagarutse! Urakoze Russia!”, bafashe amabendera y’igihugu cyabo mu biganza.Umuvugizi w’ingabo z’Uburusiya yavuze ko abasirikare bagarutse bari mu byiciro byatoranyijwe mbere, harimo n’abari bafite uburwayi bukomeye cyangwa inkomere zikabije.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yavuze ko iki ari igice cya mbere cy’uruhererekane rw’itahuka ry’imfungwa z’abasirikare, kandi ko abandi bazakomeza gusubizwa mu minsi iri imbere. Yagize ati: “Turakora ibishoboka byose ngo buri Munya-Ukraine utaragaruka mu rugo azagaruke vuba.”
Nubwo ibiganiro byo kurangiza intambara bikiri kure, impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ibiganiro bishingiye ku mpamvu z’ubuntu, cyane cyane ku birebana no kugarura abari barafashwe bunyago no guherekeza abaguye ku rugamba.


