Ukraine: Nyuma yo kuraswaho missile 120, abatuye Kyiv babyukiye ku bitero bya drones

Kuri uyu wa Gatanu, abatuye umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, basabwe kwerekeza mu bwihisho bw’ibitero by’indege zitagira abaderevu mu gihe inzogera yaburiraga ibi bitero yumvikanye hirya no hino mu mujyi, nyuma y’umunsi umwe u Burusiya bugabye igitero kinini cyo mu kirere kuva intambara yatangira muri Gashyantare .

Nyuma gato ya saa munani za mu gitondo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kyiv bwatanze integuza ku muyoboro wa Telegram buhamagarira abaturage kujya kwihisha.

Olekskiy Kuleba, Guverineri wa Kyiv, kuri Telegram yavuze ko “igitero cya za drone” kirimo gukorwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko mu majyepfo ya Kyiv humvikanye ibisasu byinshi ndetse n’urusaku rw’imbunda zirasa indege.

Abayobozi ba Kyiv bavuze ko indege eshanu zitagira abaderevu zikorwa na Iran bise Shahed zagaragaye mu kirere kandi zirasenywa.

Serhiy Popko ukuriye ubuyobozi bwa gisivili n’igisirikare bwa Kyiv yavuze ko inyubako y’ubuyobozi yasenyutse igice, ariko kugeza ubu nta makuru yari afite ku bijyanye n’abapfuye.

Kyiv ivuga ko Iran ikomeje guha Moscou indege zitagira abadereva ikoresha mu bitero byayo byo mu kirere, ariko Tehran ivuga ko iheruka kohereza indege zitagira abadereva mu Burusiya mbere y’uko intambara itangira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *