collage-1-3-800x445

Ukuntu Samusure yinjije Sekaganda muri sinema

Hari impano zimurika kare, ariko nyirazo akazibona bitinze. Hari n’igihe umuntu umwe abona kure kurusha abandi, akamenya agaciro k’iyo mpano mbere y’uko iyifite abyiyumvamo. Ibi ni byo byaranze urugendo rwa Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko, winjiye muri sinema atabishaka, ariko nyuma akaza kuba umwe mu bayigize inkingi ikomeye.

Mu kiganiro Karisa Erneste uzwi nka Samusure yagiranye na InyaRwanda, yasobanuye uko mu myaka ya 2006 na 2007 yabonye impano ya Papa Sava akiyemeza kumushishikariza kujya muri filime.

Icyo gihe Niyitegeka yari umunyeshuri muri KIE, azwi mu itorero ry’ishuri no mu kuvuga amazina y’inka mu bukwe. Ariko icyamushimishije kurushaho ni uko yamubonye akora ‘one man show’ y’iminota isaga 40 i Huye, mu maserukiramuco yahuzaga za Kaminuza, abantu bakamwiyumvamo batarambiwe.

Samusure yahise abona ko uwo musizi n’umunyarwenya wakiniraga kuri radiyo ashobora no kuba umukinnyi wa filime ukomeye. Yabiganiriyeho na Habyarimana Charles, biyemeza kumusanga bamwumvisha kugerageza gukina.

Gusa Papa Sava ntiyahise abyemera. Yabanje kubitera utwatsi avuga ko atari byo yari amenyereye, kuko yari ahugijwe n’amasomo ndetse akora ibiganiro byinshi kuri radiyo n’imivugo. Yumvaga kujya imbere ya camera atari cyo gihe cye.

Nubwo byari bimeze bityo, nyuma yaje kwemera kugerageza. Iyo ntambwe ni yo yamugejeje muri filime “Zirara Zishya”, imwe mu zakomeje gutanga icyizere kuri sinema Nyarwanda mu gihe yari itangiye kuzamuka.

Kuva ubwo, Papa Sava yakomeje gutera imbere, aza kwamamara cyane binyuze muri ‘Seburikoko’, yamugize icyamamare imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ubu amaze imyaka 30 mu buhanzi, ari umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye.

Samusure agaragaza ko atewe ishema no kuba yaragize uruhare mu gutahura no gushyigikira iyo mpano. Avuga ko atari Papa Sava wenyine yafashije, ahubwo ko ari benshi yagiye afasha kubona inzira muri sinema.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *