Ku Cyumweru, umugenzi wari mu ndege y’isosiyete y’indege ya Volaris yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kuyobya indege yari igiye i Tijuana, muri Mexique, ngo ayerekeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Indege ifite nimero Flight 3041 yari iturutse ku kibuga cy’indege cya Baj?o International mu gace ka Mexique yo hagati, aho yahagurutse saa moya n’iminota 17 za mu gitondo, nk’uko byagaragajwe n’urubuga rukurikirana ingendo z’indege, FlightAware.
Ubuyobozi bwa Volaris bwatangaje ko uwo mugenzi yakoresheje imbaraga agerageza kuyobya indege, ariko abakozi bayo babashije kumuhagarika. Uwo mugenzi ngo yateje ikibazo mu ndege ubwo yari mu rugendo agana i Tijuana, umujyi wa Mexique uri hafi y’umupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abatangabuhamya bavuga ko uwo mugenzi yari kumwe n’umuryango we igihe yafashe umukozi w’indege, akamufatisha ikaramu ku ijosi, avuga ko ashaka kwiyahura. Ngo yagerageje gufungura umuryango w’indege agira ngo asimbuke, ariko undi mugenzi yamufashe mbere y’uko akora ibyo yari agamije. Abakozi b’indege bahise babasha kumufata no kumubuza gukomeza guteza ikibazo.
Kubera iki kibazo, umupilote yahisemo kuyobora indege ajya ku kibuga cy’indege cya Guadalajara mu burengerazuba bwa Mexique, aho uwo mugenzi yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano.
Volaris yatangaje ko ikibazo cyakemuwe neza, bashimira abakozi n’abagenzi b’indege bafashije mu gucunga umutekano. Nta makuru y’uko hari uwakomeretse yatangajwe kugeza ubu.
Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje, kandi nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku mpamvu y’uwo mugenzi mu gukora iki gikorwa.