hq720

Ukuntu Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire yaretse kujya mu tubyiniro kubera izina rya se

Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah, yavuze ko kuba yarakuranye izina rikomeye rya se byamushyizeho igitutu gikomeye mu mibereho ye, bituma aza gufata umwanzuro wo kureka kujya mu tubyiniro nubwo yabikundaga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyahuje abubatse ingo, cyateguwe n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Mignonne Kabera, kigamije gufasha ingo gukomera no gusangira ubuhamya bwubaka.

Isimbi wari witabiriye iki kiganiro ari kumwe n’umugabo we Safari Brian, yavuze ko nubwo yavukiye mu muryango ukijijwe, atahise yakira agakiza. Yavuze ko yabangamirwaga n’uko abantu bamufataga nk’umuntu ugomba kuba intungane kubera ko ari umwana w’umupasiteri uzwi cyane.

Yasobanuye ko kenshi aho yajyaga hose abantu bamuciraga imanza ku myitwarire, bigatuma yumva atabaho ubuzima bwe bwite nk’abandi. Ibi ngo byatumye afata icyemezo cyo kubaho ubuzima bwe bwite mbere yo gufata umwanzuro wo gukizwa.

Isimbi yavuze ko mu gihe kimwe yakundaga kujya mu tubyiniro cyane, ariko aza kubireka nyuma yo gusanga bishobora kugira ingaruka ku izina ry’umuryango avukamo. Yemeje ko yafashe uwo mwanzuro nubwo kubyina yabikundaga.

Yaje kwakira agakiza mu gihe yiteguraga gushyingiranwa na Safari Brian, bari basanzwe bigana muri University of Rwanda ishami rya Huye, mbere y’uko bakora ubukwe mu mwaka wa 2013.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *