Ukuriye ibiro bya Mushikiwabo yamenyesheje RDC ko OIF itakigenzuye amafishi y’itora yaho

Umuyobozi w’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) yamenyesheje komisiyo ishinzwe amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ko uyu muryango utazagenzura amafishi y’itora yaho.

Ni nyuma y’aho Depite Lambert Mende wigeze kuba Umuvugizi wa guverinoma ya RDC asabye iyi komisiyo kutazemerera OIF kugenzura amafishi y’itore acyangwa kugera ku mpapuro ziriho intonde z’abazatora, ngo kubera ko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ari Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo.

Uyu muyobozi w’ibiro bya Mushikiwabo, Hervé Barraqua, yamenyesheje Perezida wa CENI, Denis Kazadi Kadima, ko OIF itazafasha iyi komisiyo mu bugenzuzi bw’impapuro z’amatora.

OIF yohereje intumwa zayo muri RDC mu kwezi gushize kugira ngo zifashe CENI muri iki gikorwa yazitumiyemo. Barraqua yamenyesheje Kadima ko bidashobotse ko zikora iyi nshingano, gusa ntabwo yasobanuye impamvu yabiteye.

OIF ifashe iki cyemezo mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utameze neza, akaba ari na wo Mende yashingiyeho asaba ko intumwa z’uyu muryango zidakora akazi kazijyanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *