-qdr1zm

Ukwitana Ba Mwana hagati y’u Rwanda na RDC nyuma y’ipfuba ry’inama ya Kagame na Tshisekedi

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana y’ipfuba ry’ibiganiro byagombaga guhuza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi.

Ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza ni bwo abakuru b’ibihugu bombi bagombaga guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati ya Kigali na Kinshasa.

Ni ibiganiro kandi byagombaga gusiga hanasinywe amasezerano yo guhosha umwuka mubi.

Icyakora mu buryo busa n’ubutunguranye byarangiye ibiganiro bisubitswe, bijyanye no kuba u Rwanda rwarafashe icyemezo cyo kutabyitabira.

Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko intandaro yo gusubika biriya biganiro ishingiye ku kuba RDC yaranze kuganira n’abarwanyi b’umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

Itangazo iyi Minisiteri yasohoye rivuga ko hejuru yo kwanga kuganira na M23, inama ya ba Perezida Kagame na Tshisekedi “ntiyari kugera ku masezerano, by’umwihariko ku byerekeye ibibazo biterwa n’abayobozi ba RDC, barimo Perezida [Tshisekedi] ushaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu bufatanye bw’ingabo zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC zifatanya na FARDC harimo abacanshuro b’i Burayi, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”

U Rwanda rwunzemo ko “hagomba gufatwa imyanzuro ikomeye yo gukemura ikibazo cya FDLR, hakarekwa imikino igenda igikikira.”

Kinshasa ku rundi ruhande igaragaza ko u Rwanda ari rwo rwazanye ku munota wa nyuma ibyo kuganira na M23.

Itangazo Leta y’iki gihugu yasohoye rivuga ko “mu kuzana iri bwiriza rinyuranye n’ibiheruka kuganirwaho ku munota wa nyuma, birongera kugaragaza ubufasha budashidikanywaho bw’u Rwanda kuri M23, umutwe w’iterabwoba ugira uruhare rukomeye mu guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no mu bikorwa bihungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Kinshasa kandi ivuga ko ibyo u Rwanda rwakoze byadobeje ibyari bimaze kugerwaho ku ngingo z’ingenzi, harimo inyandiko yerekeye gucyura ingabo zarwo ndetse no gusenya FDLR.

RDC yongeye gutabaza amahanga iyasaba kuryoza u Rwanda kuba biriya biganiro bitabaye, ivuga ko imyitwarire yarwo “igize kutubahiriza ibyari byaramaze kumvikanwaho mu rwego rw’ibikorwa mpuzamahanga n’iby’akarere.”

RDC iravuga ko u Rwanda ari rwo rwazanye ibyo kuganira na M23, mu gihe amakuru ahari yemeza ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 Angola, nk’umuhuza muri iki kibazo, yari yamenyesheje impande zombi ko RDC yemeye kuganira n’uriya mutwe.

U Rwanda ku rundi ruhande rugaragaza ko gusubika iyi nama bitanga amahirwe y’ibiganiro nk’uko byasabwe n’umuhuza; Perezida wa Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wafashaga mu biganiro byahuzaga M23 na RDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *