Umubano wa Prince Harry na Meghan Markle urasumbirijwe

Maghan Markle na Prince Harry bakomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru aho bivugwa ko bakomeje guhura n’ibizazane nyuma y’uko umwami Charles III yimikiwe kuba umwami w’ubwongereza.

Ibinyamakuru birimo Dailymail bivuga ko aba bombi bakomeje ghuhura n’ibizazane nyuma yo gushyingiranwa i Bwami batabishaka bagahitamo kwikura mu mwanya w’icyubahiro bagahita bigira muri Amerika.

Ibintu byaje guhumira ku mirari, ubwo Meghan yangaga ko we n’umugabo we Harry bajya mu birori by’umubyeyi w’uyu mugabo ubwo y’imikwaga bikaba bivugwa ko biri mu byongereye ibizazane bari guhura nabyo.

Ibi byaje kandi byiyongera ku bindi byagiye bivugwa ko aba bombi bagiye bahura n’ibyo abantu bita imyaku, nko kuba Prince Philip yitabye Imana ku 09 Mata 2021, naho taliki 08 Nzeri 2022 umugore we, Umwamikazi Elizabeth II nawe yitaba Imana.

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’umugore we w’Umunyamerika Meghan Markle barushinze mu 2018, ariko ntibigeze bishimirwa i Bwami by’umwihariko umugore ngo kubera yari umwirabura n’ibindi byinshi byatumaga batamukunda,byaje kuvugwa ko umuryango w’i Bwami waje kumukorera irondaruhu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *