Abaturage baturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kwaka ubuhungiro mu gihugu cy’ Ububirigi ari benshi muri aya mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka wa 2025 nkuko byatangajwe na Televiziyo VRT NWS yo mu Bubiligi ndetse umubare munini akaba ari abaturuka mu mujyi Kinshasa no mu burasirazuba bwa Congo ahavugwa ibibazo by’ intambara muri iki gihugu.
Iyi Televiziyo y’ igihugu yatangaj ko, umubare w’Abanye-Congo basabye ubuhungiro mu Bubiligi wageze ku 954, ukaba wariyongereye cyane ndetse ukaba warikubye kabiri ugereranyije n’ umwaka ushize wa 2024 ndetse iki gihugu kikaba kiri ku mwanya wa kabiri mu gihugu bifite abaturage bisaba ubuhungiro mu Bubiligi bakaba bakurikiye Abanyapalestine.
Ubusanzwe, byari byitezwe ko abaturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari bo baza ku isonga, bitewe n’intambara ikomeje kuhavugwa; Ariko si ko biri kuko n’ abaturage b’intara zirimo iya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Epfo n’Ituri, bahitamo kuguma hafi y’aho bahunze, bakajya mu bice baturanye kurusha kujya kure nko mu Burayi.
Impuguke mu bya politiki n’umutekano w’akarere, Koen Vlassenroot, wo muri Kaminuza ya Gand, asobanura ko guhunga uburasirazuba bwa Congo bitoroshye bitewe n’ uko uduce twinshi tw’ako karere kuri ubu tugenzurwa n’umutwe wa M23, ushinjwa gufashwa na Leta y’u Rwanda, ngo bikaba bituma abaturage benshi badashobora gusohoka.
Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bubiligi kivuga ko hafi 70% by’abasaba ubuhungiro bemeza ko bakomoka i Kinshasa. Ibi bigaragaza ko impamvu nyinshi zituma abantu bahunga atari iz’umutekano gusa, ahubwo zishingiye no ku mibereho mibi, ubushomeri, ruswa, n’ibindi bibazo bya politiki n’imibereho.
Buri mwaka, abaturuka i Kinshasa bagerageza amahirwe yabo bifuza guhabwa ubuhungiro mu bihugu by’ iburayi na Amerika, ariko ni bake bagira amahirwe; Kugeza ubu mu bantu 10 basabye ubuhungiro, umwe gusa niwe wemererwa kuguma mu Bubiligi.
Nubwo bimeze bityo, umubano w’ibi bihugu byombi — Bubiligi na RDC — ukomoka ku mateka y’ubukoloni, ukomeje kugira uruhare mu gutuma benshi mu Banye-Congo bahisemo kugana icyo gihugu, haba ku mpamvu z’amateka, ururimi, cyangwa abo bafitanye isano baba barahageze mbere.


