Umubyeyi utwite akwiye kwitwararika mu gihe akoresha telefone

Umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo guhungabanywa bikomeye n’ibyibasira ubuzima, kandi ntibigarukira aho kuko abahanga bagaragaza ko bifata n’umwana atwite. Ni muri urwo rwego mu gihe akoresha telefone ngendanwa, aba akwiye kwitwararika cyane.

Umuhanga mu bumenyi bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, yatanze inama abinyujije mu gitabo aherutse gushyira hanze cyitwa “Proper Utilization of Technology Particularly Moblile Phones’.

Atangira agira ati: “Umgore utwite aba afite ibyago byo gufatwa na byinshi bimukikije, bimwe muri byo byibasira umwana atwite. Imirasire ituruka muri telefone ikoreshwa n’umugore utwite ikwirakwira byihuse mu mubiri we.”

Mu rwego rwo kwirinda ko iyi mirasire yakwinjira mu mubiri w’umubyeyi utwite, Dr Annely aramugira inama y’uko yajya ayikoresha mu gihe yambaye umwambaro uremereye cyangwa akitwikira ikiringiti cyangwa se ‘couvre-lit’.

Dr Annely agira ati: “Aragirwa inama yo kwambara umwenda uremereye cyangwa se akitwikira ikiringiti mu rwego rwo kuzibira imirasire ngo itinjira mu mubiri mu buryo bworoshye. Iyo bidakozwe, yinjira mu mubiri, kandi bishobora kugera aho witabaza abashinzwe kubaga (cesarian section).”

Uyu muhanga avuga ko ababyeyi batwite bakwiye kwirinda gushyira telefone munsi y’umusego mu gihe baryamye kubera ko byagira ingaruka mbi cyane ku buzima bwabo. Kugira ngo yumvikanishe ububi bw’imirasire ya telefone, yavuze ko ikwirakwira “nk’umukungugu mu kirere”.

Ingaruka zagera ku mubyeyi utwite mu gihe akoresheje nabi telefone, nk’uko Dr Annely yabisobanuye, zirimo: indwara ya kanseri, gukora nabi k’umutima no kuribwa mu mutwe.

Dr Mukarukaka Annely

Dr Mukarukaka ni umuhanga mu bugenge mu bya nikeleyeri (Nuclear Physics), akaba yarize icyiciro cya kabiri n’igihanitse (Masters) muri kaminuza ya Dar es Salaam, UDSM (University of Dar es Salaam) iherereye mu murwa mukuru wa Tanzania.

Impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yayikuye muri kaminuza ya Nairobi muri Kenya, mu bumenyi bwa nikeleyeri. Dr Mukarukaka aba i Dar es Salaam muri Tanzania ku mpamvu z’akazi.

Iki gitabo gikubiyemo ubu bushakashatsi wabisanga kuri twitter ya Dr Mukarukaka, yitwa @NKUNDAURWANDA22 .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *