Perezida Museveni Yoweli wa Uganda avuga ko kuba bamwe mu bakozi ba Leta ya Uganda bafite umubyibuho ukabije ari ikimenyetso simusiga ko baba barya ruswa. Mu rugendo rwo kwamagana ruswa kuri uyu wa 4 Ukuboza, Museveni yavuze ko we akize ariko akaba atarigeze arya ruswa. Yavuze ko benshi mu bakozi ba Leta bakize babikesheje kurya imitsi abaturage. Yibukije ko abona umubyibuho uri mu bakozi ba Leta waba ufitanye isano na ruswa barya. Ati ” Nahisemo kugabanya ibiro. Navuye ku 106 ngera kuri 76. Ntekereza ko umubyibuho nawo ari ikimenyetso cya ruswa.” Perezida Museveni wari wifatanyije n’abandi bakozi ba Leta batari bake, yavuze ko bakwiye kumenya ko ruswa ari ikibazo kiba ku mutima. Ati ” Abantu ni ba runyunyusi kuko barya ibyo bataruhiye, (…) Njye ndakize ariko nta na rimwe nigeze niba.” Museveni yavuze ko ruswa yiganje mu butegetsi bwe ku bwo kubura igenzura rikwiriye. Abatavuga rumwe na Perezida Museveni nka Dr. Kizza Besigye na Gen. Mugisha Muntu bo bavuga ko ari agahomamunwa kuba Museveni yavuga ko agiye kurandura ruswa. Besigye avuga ko bisaba gukuraho Leta ya gisirikare mu gihe Muntu we avuga ko Museveni yagakwiriye guhera ku ba minisitiri akabafunga.


