385827327-17938709558724378-7815885870628666740-n-8508581705318938

Umubyinnyi General Benda arembeye mu bitaro nyuma y’imburo ya Minisitiri w’Ubuzima

Umubyinnyi General Benda yahuye n’uburwayi bwa Malaria bwatumye bamujyana mu bitaro aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana asabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Malaria, bitewe n’uko iyi ndwara yongeye gufata intera.

Mu mashusho mato akomeje gukwirakwira ku mbugankoranyambaga yerekana uyu musore aryamye mu gitanda afite selumu ku kuboko kubera uburwayi bwa Malaria.

Uyu musore avuga ko yafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aho yajyanywe kwa muganga bagasanga arwaye malaria aho avuga ko akomeje kuremba ndetse no kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara.

Minisitiri w’Ubuzima aherutse kwibutsa Abanyarwanda ko Malaria ari indwara ikomeye kandi ishobora gutera ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane abana n’abakuru.

Icyo gihe yasabye buri wese gukomeza kwirinda, hifashishwa ingamba zizewe zirimo gukoresha inzitiramibu, kurwanya imibu itera Malaria, no kwihutira kujya kwa muganga igihe hagaragaye ibimenyetso.

Malaria igaragarira mu bimenyetso birimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege, no kuribwa mu ngingo.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukorana n’inzego z’ubuzima mu guhashya Malaria birinda ibishobora gufasha imibu kororoka nko gusiba ibidendezi by’amazi no gukoresha inzitiramibu mu buryo bukwiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *