Umucamanza yihanangirije uruhande ruregwa muri dosiye y’abanyamigabane ba SDU

Umucamanza wo mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi yamenyesheje Sibomana Jovithe ukuriye inama y’ubutegetsi ya kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, yarezwe na bamwe mu banyamigabane ba yo, ko ubutaha nibongera gutuma urubanza rusubikwa bazafatirwa ibihano nk’abashaka gutinza urubanza nkana nyuma y’aho urubanza rwongeye gusubikwa kubera kongera kubura k’umunyamategeko wunganira Sibomana .

Bamwe mu banyamigabane ba SDU bavuga ko bafatiwe imyanzuro itubahirije amategeko ndetse n’amategeko abagenga, bavuga ko bamwe muri bo birukanwe, abandi bimwa uburenganzira bazira kubaza ku mikorere ya kampani babonaga itagenda neza.

Kuri uyu wa Gatatu, mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi hari hateganyijwe urubanza aba banyamigabane baregamo Inama y’ubutegetsi ya SDU iyobowe na Sibomana Jovithe, ariko ageze mu rukiko asaba ko iburanishwa ryasubikwa kuko umwunganizi we adahari.

Yavuze ko umwunganizi we, yagiye hanze y’igihugu mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 17 Ukuboza, ariko imodoka ye ikagira ikibazo arimo kugaruka kuri uyu wa Kabiri ku buryo atabashije kwambuka.

Abanyamategeko bunganira abareze bo bavuze ko usibye kuba Sibomana yatanze ikimenyetso cy’uko umwunganizi we yasohotse igihugu ku itariki ya 17 Ukuboza, nta kimenyetso kigaragaza ko imodoka ye yagize ikibazo yerekana, kandi n’ubushize nta kimenyetso cy’uburwayi yavugaga yatanze. Ibyo bo bafata nk’impamvu zo gukomeza gutinza urubanza bagasanga ubutaha bakwiye guhanirwa gutinza urubanza nkana.

Kanda hano usome imiterere y’ikibazo
https://bwiza.com/?Bamwe-mu-banyamigabane-ba-SDU-barasaba-inzego-bireba-kubarenganura&var_mode=calcul

Umwe muri aba banyamategeko yavuze ko kuba imodoka y’umunyamategeko Me Sesonga yaragize ikibazo mu ma saa cyenda, iyo abishka yari gufata imodoka isanzwe akaba yageze i Kigali mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu akitabira iburanisha.

Yavuze ko n’ubushize iburanisha risubikwa ryari riteganyijwe ku isaha ya saa mbiri n’igice, akandika saa moya na irongo itanu n’irindwi ko yafashwe n’uburwayi butunguranye. Ati “ Bigaragara ko afite ubushake bwo gutinza urubanza.”

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi, umucamanza yavuze ko kuba uwunganira uregwa atashoboye kuboneka kuko yagiye muri Uganda kandi imodoka ikagira ikibazo, nubwo urukiko rutabasha kubyemeza cyangwa ngo rubihakane kuko nta kimenyetso, uregwa afite uburenganzira bwo kunganirwa kuko yavuze ko atashobora kwiyunganira.

Umucamanza ariko yihanangirije uruhande rw’uregwa, amubwira ko indi mpamvu yo gusubika urubanza izatuma bacibwa amande yo gutinza urubanza.

Iburanisha rikaba ryimuriwe kuwa Kane w’icyumweru gitaha ku itariki ya 29 Ukuboza 2022 nyuma yo kubyumvikanaho hagati y’impande zose bireba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *