Umufasha wa Gen.Mubarak Muganga yasubije abavuze ko yahunze u Rwanda

Umufasha wa General Mubarak Muganga yanyomoje amakuru yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda yavugaga ko yahunze igihugu akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona.

Ni amakuru uyu mubyeyi yanyomoje avuga ko abavuze ibi baba bashaka amaramuko n’indonke ku mbuga nkoranyambaga banagamije gusebya igihugu, ibintu yagereranyije no kuba baba bashaka kugurisha u Rwanda.

Madamu Solange Kamuzinzi Mubarakh, Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yanditse anenga abiyita ko barwanya igihugu, ahishura ko abakwirakwiza ibyo bihuha, bagamije gushaka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga no kujagaraza ababakurikira.

Yagize ati: “Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona! Ngo nakoze iki? Nahunze u Rwanda? Izo ‘views’ mungurisha mumpeho icyacumi kabisa! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki?Yakomeje agira ati: “Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze!”

Ubusanzwe Mme Solange Kamuzinzi , ni umunyamategeko uzwi cyane muri iyi mirimo.Akunze no kuba mu ihuriro ry’abafasha b’abasirikare bagaragara mu bikorwa byo kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, n’abamugariye ku rugamba.

Abarwanya Leta y’u Rwanda bakunze kwitwikira imbuga Nkoranyambaga nk’uruvugiro kugirango barusebye barusige icyasha,aho usanga bahimba ibinyoma bitandukanye bakabikwirakwiza hirya no hino ariko bikanajyana no kubishakiramo indonke.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *