General Kazura (uwa gatanu uturutse impande zombi) ubwo yifotozanyaga n'abo bahuriye i Bujumbura

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagiye i Bujumbura

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, yagiye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023.

Gen. Kazura yitabiriye inama y’umutekano wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yahuriyemo n’abandi bagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, cyangwa se ababahagarariye.

Nk’uko bigaragara mu ifoto, abandi bagaba bakuru bitabiriye iyi nama barimo Gen. Wilson Mbati wa Uganda, Gen. Prime Niyongabo w’u Burundi na Gen. Francis Ogolla wa Kenya. Abarimo uwa RDC, Gen. Christian Tshiwewe, bari bahagarariwe.

Mu by’ingenzi aba basirikare baganiriyeho harimo imikorere y’ingabo ziri mu butumwa bw’akarere zizwi nka EACRF, ibyo zagezeho, ibyo zitarageraho n’ahazaza hazo mu burasirazuba bwa RDC.

Aba basirikare bahuye mu gihe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi akomeje guteguza ko ashobora kwirukana ingabo za EAC mu gihugu ayobora kuko ngo aho gukora akazi kazijyanye, zifatanya n’umwanzi, ari we umutwe witwaje intwaro wa M23.

General Kazura (uwa gatanu uturutse impande zombi) ubwo yifotozanyaga n'abo bahuriye i Bujumbura
General Kazura (uwa gatanu uturutse impande zombi) ubwo yifotozanyaga n’abo bahuriye i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *