Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Lt. Gen. Wilson Mbadi Mbasu, yarusimbutse mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Ukuboza 2022, ubwo yari avuye mu nama ku biro bikuru bya gisirikare ahitwa Mbuya muri Kampala, imodoka yari itwawe n’umuntu utatangajwe igashaka kwambara iyo yari arimo, urufaya rw’amasasu rw’inkorokoro zimurinda rukahagoboka.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen. Felix Kulaigye abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 mu gitondo. Yavuze ko ibi byabaye saa tanu z’ijoro zo muri Uganda, saa yine za Kigali. Gen Kulaigye ati ” Ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryakeye, ubwo Umugaba w’Ingabo yari avuye mu nama Mbuya, umushoferi w’ikamyo yitambitse imodoka igenda imbere y’izindi ziherekeza CDF yari yacanye amatara ari nako ifite n’ijwi ry’imbuzi. Iyi kamyo yakomeje igonga imodoka nyamukuru (iyari itwaye Gen Mbadi Mbasu). Abasirikare bahise barekura umuriro mu rwego rwo kuburizamo icyo gitero. Abapolisi bahise bata muri yombi umushoferi.” Uyu musirikare ariko ntiyavuze niba hari abasubije amasasu yarashwe n’abarinda CDF Mbadi, cyangwa se niba hari icyo uyu mujenerali w’inyenyeri eshatu, yabaye ubwo iyi modoka ye yagongwaga. Ntibyari biherutse kumvikana muri Uganda aho jenerali yibasirwa n’igitero nyuma y’aho Gen Katumba Edward Wamala ategewe igico, umukobwa we akabigwamo. Ibi bibaye kandi hamaze iminsi humvikana ibitero byibasira Sitasiyo za polisi. Gen Mbadi ni muntu ki? Lieutenant General Wilson Mbasu Mbadi yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda kuwa 24 Kamena 2021. Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Yoweli Museveni, akaba ari n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, UPDF. Gen Willson Mbadi yari asanzwe ari umugaba w’ingabo za Uganda wungirije akaba n’umugenzuzi mukuru mu ngabo za Uganda. Gen Mbadi yavukiye mu Karere ka Kasese kuwa 6 Kamena 1962. Ni umugabo ufite umugore n’abana. Ni uwo mu bwoko bw’Abasongola, akaba ari umukirisitu. Mu 2017 nibwo yagizwe umugenzuzi mukuru mu ngabo za Uganda asimbuye Lt Gen Charles Angina. Wilson Mbadi yinjiye mu ngabo za Uganda mu mwaka wa 1986, umwaka Museveni yatangiriye kuyobora Uganda. Yaje koherezwa kwiga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza riri ahitwa Sandhurst. Mu mwaka wa 1992 yakomereje amasomo ye mu ishuri rya gisirikare rya Uganda ryigisha ibyo kurwanira ku butaka ryitwa Uganda School of Infantry, icyo gihe ryakoreraga muri Jinja, nyuma y’imyaka ibiiri akomereza mu ryitwa Uganda Junior Staff College naryo ryabaga muri Jinja. Hashize imyaka itandatu yakomereje amasomo ye i Lusaka muri Zambia, aya masomo yitwa Mobile International Defense Management Course. Mu mwaka wa 1998 yakomereje amasomo muri Tanzania yiga amasomo bita Company Command Course. Mu myaka yakurikiyeho yize mu Buhinde, yiga no muri Kenya. Mu mwaka wa 2005 yagiye i Alabama muri Amerika kwiga ibyerekeye intambara yo mu kirere mu ishuri ryitwa Maxwell Air Force Base. Lt Gen Mbadi asanzwe ari umwe mu basirikare bakuru ba Uganda bize amashuri menshi kandi bakiri bato ugereranyije n’abandi bafite ipeti nk’irye cyangwa rito ku rye.


