Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Mutarama 2026, intumwa z’Umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), ziyobowe na Brig Gen Getachew Ali, Umugaba Mukuru w’Ingabo za EASF, zasuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo giherereye Kimihurura.

Izo ntumwa zakiriwe na Brig Gen Godfrey Gasana, Umugaba wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere, wamwakiriye mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Uru ruzinduko rwari rugamije kugenzura ibikoresho by’Ingabo zirwanira mu kirere, RDF yiyemeje gutanga, mu rwego rw’imbaraga EASF ikomeje gushyira mu gutegura igitabo ngenderwaho cy’ibikorwa bihuriweho bijyanye n’Ingabo zirwanira mu kirere bigamije ubutabazi.

Nyuma y’inama, intumwa za EASF zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


