Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica (FACA), Maj. Gen. Zépherin Mamadou, yabonanye n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku cyicaro gikuru cy’ingabo zidasanzwe i Entebbe.
Mu biganiro byabo, Maj. Gen. Mamadou yagaragaje uruhare rukomeye rw’inkunga ya UPDF mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare akomeje hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko amahugurwa yatanzwe mu nzego zihariye, abato, n’abayobozi bakuru zatumye FACA iziba icyuho cy’ubuyobozi no kongera ubushobozi bwa gisirikare.
Yavuze ko iri terambere ryagize uruhare mu gutegura amatora aherutse kuba mu gihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Uyu muyobozi w’ingabo yatanze indamutso za Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin-Archange Touadéra na Minisiteri y’Ingabo ya CAR, ashimira Gen. Kainerugaba kubw’ubutumire.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ku ruhande rwe, yahaye ikaze Maj. Gen. Mamadou anamwizeza ko UPDF ikomeje gushyigikira ubufatanye bw’Abanyafurika kandi ko yiyemeje gufasha FACA binyuze mu bikorwa byo kongera ubushobozi.

Uru ruzinduko ruri kandi muri gahunda z’Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR zitegura kuzitabira ibirori bya “Tarehe Sita” bizizihizwa ku nshuro ya 45 muri Uganda.


