Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gén. Banza Jules Mwirambwe, ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare yagiriye uruzinduko rw’ibanga mu Burundi.
Amakuru y’uruzinduko rw’uyu musirikare i Bujumbura, yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Pero Luwara uzwiho gutangaza amakuru y’ibanga y’imbere mu butegetsi bwa Congo Kinshasa.
Amakuru avuga ko Lt Gen. Banza Jules yajyanwe i Burundi no gutegura ibitero karahabutaka ihuriro ry’ingazo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ririmo n’ingabo z’u Burundi zigomba kugaba mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu kibaya cya Ruzizi.
Amakuru avuga ko Kinshasa iteganya kugaba ibitero bikomeye muri kiriya kibaya, bikaba mu mugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo kwisubiza ibice bitandukanye Leta ye yambuwe n’umutwe wa AFC/M23, by’umwihariko umujyi wa Bukavu umaze umwaka mu maboko y’inyeshyamba.
Ni umugambi byitezwe ko ugomba kunogerezwa hagati ya Lt. Gen Banza na bagenzi be bo mu ngabo z’u Burundi, by’umwihariko Umugaba Mukuru wazo, Gen. Prime Niyongabo.


