20251105_191628_copy_1000x666

Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF yasuye RDF (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya (KDF), Gen. Charles Muriu Kahariri, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.

Gen. Kahariri uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo we n’intumwa ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, Gen. Mubarakh Muganga, mbere yo guhura na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Impande zombi zagiranye ibiganiro, mu rwego rwo gusuzuma ubufatanye bwiza mu bya gisirikare buri hagati ya Rwanda na Kenya, ndetse no kurebera hamwe amahirwe mashya yo kurushaho gukomeza ubwo bufatanye busanzweho, ndetse no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’imiterere y’igisirikare nsetse n’umutekano.

Gen. Kahariri mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko uruzinduko rwe rugamije kongera gushimangira no gukomeza ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ingabo zabyo.

Ati: “Kuza hano kwacu bigaragaza umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byacu byombi ndetse n’ingabo zacu, kuva mu gihe u Rwanda rwatangiraga ibikorwa byo kongera kubaka igisirikare cyarwo nyuma ya Jenoside. Uru ruzinduko rugamije gukomeza ubucuti hagati yacu no gushakisha uburyo twarushaho gukomeza kwagura ubufatanye. Ingabo za KDF na RDF zisangiye byinshi mu bijyanye n’amahugurwa, kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, kandi dukomeza kwigiranaho.”

Yunzemo ati: “Turashima cyane uko twakiriwe neza kandi dutegereje kurangiza Amasezerano y’Ubufatanye mu by’Ingabo kuri ubu ari kugana ku musozo.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanasuye kandi Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Ejo ku wa Gatanu biteganyijwe ko azasura kandi Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, aho azatanga inyigisho kuri ba Ofisiye baryigamo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *