Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (RAF), Brig. Gen. Godfrey Gasana, ari gusura Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zoherejwe muri Sudani y’Epfo kuva kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku itariki ya 2 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Kane, yasuye Umutwe urwanisha Indege w’u Rwanda (Rwanda Aviation Unit), aho yakiriwe na Colonel Jacques Nzitonda, Komanda wa RAU, ari kumwe n’abandi basirikare bakuru ndetse n’abandi bakozi. Colonel Nzitonda yatanze incamake y’imikorere y’uyu mutwe n’uburyo basohoza inshingano zabo mu butumwa bwa UNMISS.

Nyuma, yasuye abayobozi bashinzwe iby’indege za UNMISS anaganira ku bikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere z’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira amahoro.
Biteganyijwe ko azaganira n’abasirikare n’abapolisi bose b’u Rwanda i Juba bakorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), biyemeje guharanira amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.

Yasuye kandi abashinzwe kubungabunga amahoro b’u Rwanda babarizwa muri Rwanbatt-1, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi ndetse n’abakozi, batanga incamake y’akazi kabo n’umusanzu batanze muri ubwo butumwa.

Ubwo yaganiraga n’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro, Brig. Gen. Gasana yabagejejeho ubutumwa bw’ubuyobozi bwa RDF, abasaba kubahiriza umwuka uranga RDF n’imyifatire kugira ngo basohoze neza inshingano za UNMISS.


