Umugabo wanjye tumaranye imyaka 8 tubana, dufitanye abana babiri, twiyemeje ko tuzabyara undi umwe ariko ndabona arimo kuntera umubabaro cyane.
Nkurikije ubutumwa bwcishijwe hano, ari umudamu uvuga ko na we umugabo we atakimwikoza kubera umubyibuho, rwose byatumye nanjye ngisha inama, kuko ubu nanjye ntabwo akinyikoza.
Ntuye mu mujyi wa Kigali, rwose ubu ibiro byambanye byinshi bigera hafi 90, umugabo wanjye usanga avuga ko muvuna, ngo nazanye inda, ngo umubyibuho wanjye umutera imvune iyo turimo gukora imibonano.
Rwose pe, nasomye ubutumwa bwa mugenzi wanjye, ngira ngo ni njyewe neza neza, ubu rwose ndaryama nkumva ndanamushaka cyaneeee, ariko kugira ngo ampindukirire bikaba ikibazo.
Nageze aho ndanamubwira nti, nukomeza kumbabaza nanjye nzashaka umusore ninshake nzajye namwishyura ariko ankemurire ikibazo’ icyo gihe nabonye yikanze amara iminsi yuzuza inshingano.
Muri iyi minsi rwose, ndabona atarimo kunyikoza, birambabaza, ababizi murabizi, umubiri urakurya ukumva birarenze kandi uryamanye n’umugabo iruhande rwawe, mungire inama, kuko nkeka ko yigira mu bandi bakobwa n’abakore abona batamugoye.


