Umugabo n’umugore bishimuse kugira ngo babone Miliyoni 10

Abashakanye batuye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, bazwi ku mazina ya Fred na Goodness, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho guhimba inkuru y’ishimutwa ryabo bagamije kwaka amafaranga angana na miliyoni 10 z’ama-naira mu miryango yabo n’inshuti.

Amakuru dukesha PUNCH Metro avuga ko aba bashakanye bishimuse ku wa 7 Mutarama 2026, bagatangira guhamagara bene wabo bavuga ko bafashwe n’abagizi ba nabi, basaba amafaranga y’incungu kugira ngo barekurwe.

Amakuru ava mu gipolisi yatangaje ko intego nyamukuru yari ugushaka amafaranga umugabo yakoresha asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kubura abamutera inkunga y’amafaranga.

Imiryango yabo ngo yizeraga ko koko bashimuswe, maze mu minsi itatu gusa bakusanya miliyoni 10 z’ama-naira bibwira ko ari amafaranga yo kubohora aba bashakanye.

Polisi ivuga ko Fred na Goodness bateguye aho amafaranga yari kugezwa, ku ishuri riri mu gace ka Cappa, Mushin muri Lagos. Abapolisi bari bagenzuye ako gace babonye umugore ahagera wenyine, umugabo nawe aza nyuma gato, ariko byabateye amakenga ubwo bombi basohokaga hamwe bitwaje igikapu.

Nyuma yo kubahagarika bagasaka icyo gikapu, basanzemo ayo mafaranga y’incungu, bituma bahita batabwa muri yombi. Umugore yemeye ko ari we washishikarije umugabo gutegura uwo mugambi wo kwishimuta.

Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Lagos, Abimbola Addebisi, yemeje iby’aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kandi ko aba bashakanye bazashyikirizwa inkiko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *