Umuririmbyi w’umunyamideli wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yongeye kuvugisha abantu nyuma y’aho hagaragaye amakuru mashya y’uwo babyaranye umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka, Prince Amir, uzwi nka Little Bird.
Hashize amezi menshi abantu bibaza uwo mugabo Sheebah yahishiraga, ariko amakuru mashya yemeza ko ari Jaffar Suleiman, umunyemari ukorera ibikorwa bya muzika mu Bwongereza, utuye i London.
Amakuru mashya yagiye hanze nyuma y’uko Jaffar yizihije isabukuru ye y’amavuko, agasohora amafoto ari kumwe n’abana be: abakobwa be babiri ndetse n’umuhungu yabyaranye na Sheebah. Ni ubwa mbere agaragaye yemera mu buryo butaziguye ko ari we se w’uwo mwana.
Mu byumweru bishize, Jaffar na Sheebah bakunze kwifotoza bari kumwe mu Bwongereza no muri Uganda, ibintu byahise bituma abantu bakeka ko baba bari mu rukundo. Nanone mu cyumweru gishize, bombi bagaragaye mu birori by’isabukuru y’umwaka umwe, byahujwe no kwimurira nyina wa Sheebah mu nzu nshya umuhanzi yamwubakiye.
Ku munsi w’isabukuru ye, Jaffar yashyizeho amagambo asa n’ahishura byinshi ku mubano we na Sheebah.
Aya magambo ndetse n’amafoto ye ari kumwe n’abana be batatu, byateye benshi gutekereza ko yemeye ku mugaragaro ko ari se wa Little Bird.
Nubwo nta ruhande na rumwe ruratangaza ku mugaragaro ibyerekeye umubano wabo, ibimenyetso bigaragazwa mu bikorwa byabo bya buri munsi birimo kuba hafi no kugaragara hamwe kenshi, bituma benshi bemeza ko aba bombi batagishobora guhisha ko bari kwishimana nk’abafitanye umubano wihariye.



