Ndi umugore wubatse vuba ariko ntabwo nywa inzoga mu gihe umugabo wanjye we asomaho nubwo atari cyane. iyo tugeze mu gikorwa cyo kubaka urugo, umugabo wanjye ntajya arangiza. Umugabo ashobora no kumara isaha yose kandi njye birambangamira kuko mba narushye kandi ntaba ashaka kurekeraho. Iyo yagasomyeho ni bwo aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, kandi iyo atagasomye usanga ataha ahita yiryamira n’iyo abikoze ntarenza iminota ibiri ugasanga nanjye singeze ku byishimo byanjye byanyuma (kurangiza). Nabuze icyo nkora rwose, iyo atazinyoye rwose mba numva ari byiza n’ubwo amfubya kuko acika intege vuba. Iyo yasomyeho akaba ari bwo agira intege cyane ku buryo yakwiyongeza n’inshuro zirenga ebyri ariko njye mba nabaye nk’umupfu. Umugabo wanjye kandi ntabwo abyumva ngo aba agira ngo anyereke ko atajya mu bandi bagore ndetse ko ankunda. Umugabo twabiganiriyeho kenshi ariko guhuza byaratunaniye pe, ni yo mpamvu nifuje ko abasomyi b’iki kinyamakuru cyanyu bangira inama. Ese muce ku nzoga ? Nzinukwe imibonano cyangwag nkomeze nihangane? Ese ko numva nazahera umwuka umunsi umwe, mu ngire inama. Mbaye mbashimiye.


