d5de791f778e495393a55380fd996b10_md_1753135507

Umugabo wa Rihanna asigaye agendera mu kagare k’abamugaye

Umuraperi w’Umunyamerika A$AP Rocky, wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop ndetse akaba n’umugabo wa Rihanna, yagaragaye ku mugaragaro agendera mu kagare k’abafite ubumuga, atwikirijwe igitambaro, ashyigikirwa n’abashinzwe umutekano we bamufasha kwinjira mu modoka ye yihariye ya Hummer iherereye i West Hollywood.

Nk’uko byatangajwe na TMZ, ibi byabaye nyuma y’uko Rocky asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye mu ngendo z’ibitaramo bikomeye, harimo n’ibyabereye mu cyumweru cy’imideli i Paris.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku ndwara yaba afite, gusa amafoto n’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yatumye benshi bibaza uko amerewe, cyane ko agaragara ananiwe.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko bishoboka ko yaba arimo kuruhuka nyuma y’ingendo nyinshi n’ibitaramo byinshi byamusabye imbaraga nyinshi.

Icyakora, abashinzwe itangazamakuru ryihariye rya Rocky n’iry’umuryango wa Rihanna ntibaragira icyo batangaza ku buzima bwe.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *