Umugabo yafatiwe mu Misa afite icyuma mu mufuka nyuma y’ibyumweru bitatu umupadiri atewe icyuma

Polisi yo mu mujyi wa Bukit Timah ,yatangiye iperereza ku mugabo watahuwe mu Kiliziya afite icyuma mu mufuka w’umwenda yari yambaye .

Iperereza ry’ibanze rivuga ko uwo mugabo w’imyaka 49 yafatiwe mu Misa yo ku Cyumweru Tariki ya 1 Ukuboza 2024 ,mu masaha ya Saa tanu za mu gitondo afashwe n’abakorerabushake bashinzwe umutekano muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yosezu kuko byatangajwe na Kiliziya Gatolika ya Alikiyediyeze ya Singapore.

Uwo mugabo yafatanwe icyuma ari mu mu Kiliziya nyuma y’icyumweru bitatu ,umupadiri witwa Christopher Lee warimo gutura igitambo cya Misa mu rugo rw’Abihayimana Tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ,atewe icyuma agakomereka ndetse akajyanwa mu bitaro yavuyemo tariki ya 15 ,nyuma y’iminsi 6 yitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru .

Uwateye icyuma umupadiri yatawe muri yombi ndetse tariki ya 11 Ugushyingo 2024, yashyikirijwe Urukiko mu gihe uwo mugabo wafatiwe mu Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yosezu nawe agomba gushyikirizwa Urukiko nubwo avuga ko icyo cyuma yagikoreshaga mu kazi akora akibagirwa akajyana mu Misa nkuko yabibwiye Polisi mu iperereza ry’ibanze ryakozwe agifatwa .

Kubera gutinya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira Abihayimana n’abakirisitu Alikiyediyeze ya Singapore yasabye ko abashinzwe umutekano bakwiye kujya bakora ubushishozi mu gukurikirana niba nta bantu bashobora kwinjira muri za Kiliziya bafite ibintu byahungabanya abajya mu Misa .

Abakirisitu bari mu Misa yafatiwemo uwo mugabo wari ufite icyuma nabo basabye ko abakorerabushake bashinzwe umutekano mu Kiliziya bakwiye kujya bashaka abajya muri za Kiliziya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *