images (4) (19)_1743069456

Umugabo yashyinguye umupangayi we ari muzima

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umwarimu wigishaga yoga yishwe urw’agashinyaguro ndetse ashyingurwa ari muzima nyuma yo gushinjwa kujya aryamana n’umugore w’undi mugabo.

Uwo mugabo, uzwi ku izina rya Jagdeep yaburiwe irengero mu Ukuboza 2024 ariko umurambo we wabonetse ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025 nyuma y’iperereza ryamaze amezi menshi.

Nk’uko polisi yabitangaje, Hardeep, umugabo ukomoka mu gace ka Rohtak yamenye ko Jagdeep, wabaga mu nzu ye nk’umukodesha, akunda umugore we. Ibi byatumye afata umwanzuro wo kumwihimuraho.

Yishyuye abantu ngo bacukure umwobo w’ubujyakuzimu bwa metero ebyiri mu gace ka Pantavas muri Charkhi Dadri, ababwira ko ari uwo gufata amazi.

Ku wa 24 Ukuboza 2024, nyuma yo gutegereza igihe gikwiye, Hardeep n’inshuti ze bateze Jagdeep avuye ku kazi, bamuboha amaguru n’amaboko, baramukubita.

Nyuma yi kumukubita bamujyanye kuri wa mwobo, bamuzirika umunwa n’udutambaro kugira ngo atavuga maze bamuta mu mwobo maze barenzaho itaka ni uko apfiramo atyo.

Nyuma y’iminsi icumi, ku wa 3 Mutarama 2025, umuryango wa Jagdeep watanze ikirego cy’umuntu waburiwe irengero muri sitasiyo ya polisi ya Shivaji Colony.

Iperereza ryatwaye amezi menshi kuko polisi nta bimenyetso bifatika yari ifite. Nyuma yo gusesengura amakuru y’itumanaho ya Jagdeep, polisi yabonye ibimenyetso bihagije biyifasha gufata Hardeep n’inshuti ye Dharampal.

Mu iperereza ryakozwe nyuma y’itabwa muri yombi, bombi bemeye icyaha maze berekana aho umurambo wa Jagdeep wari warajugunywe. Ku wa 24 Werurwe 2025, Polisi yakuye umurambo muri uwo mwobo nyuma y’amezi atatu.

Kuldeep Singh, ushinzwe iperereza muri polisi, yavuze ko hari abandi bafatanyije na Hardeep na bo bagomba gutabwa muri yombi vuba aha.

https://x.com/Olivier67968980/status/1905224959045054710

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *