Umugabo w’imyaka 43 witwa Damion Ogeare yemeye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’ifarashi yo mu bwoko bwa Shetland nyuma yo kwinjira mu kiraro cyayo mu gace ka Wiltshire mu Bwongereza.
Uyu mugabo yemeye icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’itungo ndetse no kwinjira ahantu binyuranyije n’amategeko agamije gukora icyaha cy’iyicarubozo rishingiye ku gitsina.
Mu rukiko rwa Salisbury Crown Court aho yagejejwe ku wa Gatanu, urukiko rwabwiwe ko tariki ya 24 Mutarama 2024, Ogeare yinjiye mu kiraro cy’ifarashi cyari kirimo amafarashi abiri, maze agakorana imibonano mpuzabitsina n’ifarashi yitwa Cassieopia Wooley.
Nyuma y’iminota icumi, Ogeare yahise ava aho hantu ariko nyir’ifarashi yabonye uko byagenze kuri CCTV maze ahamagara polisi.
Abapolisi baje bafatira Ogeare hafi aho, maze bamumenya binyuze ku bimenyetso bya DNA.
Uyu mugabo yarekuwe by’agateganyo, mu gihe hategurwa raporo izagenderwaho mu gufata umwanzuro ku gihano azahabwa.


