Umugabo wo mu gace ka Kakamega muri Kenya yinjiye muri banki, Jason Munai mu buryo butemewe yituma muri kimwe mu byumba byayo. Polisi mu gace ka Kakamega ifite Munai w’imyaka 23 wabashije guca mu rihumye abashinzwe umutekano, akinjira muri banki anyuze mu gisenge cy’inyubako ikoreramo mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe uyu mwaka. Citizen TV itangaza ko abazi Munai bavuga ko ” Yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.” Biravugwa ko kandi Munai yaba yarageze no mu mashini zitanga amafaranga (ATM) ariko ngo ntiyayibye nk’uko abapolisi bakurikirana iki kirego babitangaza. Umuyobozi w’Ishami ry’Iperereza muri Kakamega, David Kabena yavuze ko ” Uwari ushinzwe umutekano iryo joro yatawe muri yombi ngo akorweho iperereza.” Ukekwa azabanza kujyanwa ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe mbere yo kujyanwa mu nkiko ku cyaha cy’ubujura.


