Mu 1994, Keza yari atuye mu Rwanda ari naho yavukiye. Ababyeyi be bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.Keza na barumuna be barangije batangira kwibera ku mihanda mbere yo kwimukira muri Uganda kubana na nyirasenge waje kumutoteza.
Kuwa 24 Kanama 2023,nibwo umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex akaba na mukuru wa Nkusi Arthur yasezeraniye mu Murenge wa Kimironko n’uwitwa Keza Shadia usanzwe uba mu gihugu cya Canada.
Uyu Keza mu 1994,yari atuye mu Rwanda kuko ari nah gusa yaje guhura n’ikibazo gikomeye kuko ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ntibyamworoheye kuko we na barumuna be babuze iyo bajya bahita bajya kwibera mu mihanda.
Mu nkuru yasohotse ku kinyamakuru cbc.ca mu Ugushyingo 2021,yavuze ko ubuzima bwaje kurushaho gukomerera Keza aza kwerekeza kwa nyirasenge muri Uganda ariko aza kumutoteza amubuza amahwemo nabwo bisa nk’aho ntaho yavuye ntanaho agiye.
Mu rwego rwo kumuhunga(Nyirasenge) n’ihohoterwa, Keza yaje gushaka umugabo mu 2003 aziko aribwo agiye kubona amahoro ariko byaje nabwo kwanga akajya amuhoza ku nkeke akanakubitwa ingumi n’imigeri nabwo abuzwa amahwemo.
Mu 2009, Keza n’umugabo we bimukiye i Londres, mu gihugu cy’Ubwongereza, ariko ihohoterwa ntiryigeze rihagara kuko nabwo yakomeje kumuhohotera kugeza ubwo batandukanye 2014.
Nyuma yo gutandukana ,Keza yumvise afite umutekano.Ni mu gihe ko Uyu umugabo yari amaze kujya afungwa agafungurwa bitewe no kumuhohotera.Ati “Yahoraga muri gereza, amezi abiri hanze amezi atandatu muri gereza gutyo gutyo.”
Muri ibyo bihe binyuranye Keza yagiye atekereza kwiyahura ariko aza gufashwa kujyanwa mu kigo kimwe cy’abahohotewe i Rondres ngo afashwe avurwe aza kumererwa neza.
Impamvu Keza yashyize hanze amateka ye, ngo ni uburyo bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore.Kugeza ubu akaba ari umugore wa Sintex mu buryo bw’amategeko bikaba bitaramenyekana niba bateganya gukora ubukwe mu muhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.




