Amber w’imyaka 28 uzwi nka “Dragon Girl,” yashyize hanze ifoto itangaje y’uko yari ameze afite imyaka 20 atari yashyira tatuwaje ku umubiri we wose, ibintu byatangaje abamubonye.
Uyu mugore w’umunyamideli ukomoka i Brisbane ubu afatwa nk’umugore ufite tatuwaje nyinshi cyane aho 99% by’umubiri we batakagijwe n’ibishushanyo.
Amber yatangaje ko amaze gushora arenga $280,000 arenga miliyoni 300 Frw mu gushyiraho izo tatuwaje ku mubiri we.
Mu myaka icyenda ishize yagiye ahindura isura y’umubiri we aho ubu afite ibishushanyo birenga 600, birimo ibimenyetso bya satani, ururimi rwaciwemo kabiri n’ibindi.
Amber yagize ati: “Abantu benshi bambwiye ko gushushanya ku ijosi ari ukwisenyera ejo hazaza. Bavugaga ko ntazagira umurimo cyangwa icyerekezo mu buzima. Ariko nabereka ko bibeshye.” Yongeyeho ko urwo rugendo rwamufashije kuba we wanyawe.
Nubwo hari abamushyigikira harimo n’abamufata nabi mu ruhame, bavuga ko “yangije ubwiza bwe.” Amber abasubiza avuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uko ashaka kugaragara.
Ati: “Ibitekerezo by’abandi ntibikwiye guhagarika umuntu mu rugendo rwe rwo kuba uwo ashaka kuba we.”
Kugeza ubu Amber avuga ko aticuza ku byo yakoze ahubwo ko akomeza gushimangira intego ze zo kugaragaza ubwiza bwe n’imyemerere yihariye, n’ubwo bishobora kugorana mu buzima bwa buri munsi.
