Amina Khalef, wahoze ari umugore w’icyamamare muri Tanzaniya Alikiba,ariko bakaba bataratandukana byemewe n’amategeko yamaganye Diamond Platnumz kubera amagambo ye y’inyandagazi.
Platnumz yari yavuze ko yarushije Alikiba mu bice byose bya muzika, n’ubwo yamusanze mu ruhando rwa muziki ariko ko nta hantu na hamwe bahuriye.Yashimangiye ko Khalef yari asanzwe aziko arenze umugabo we na mbere yo kumushaka.
Mu kumusubiza, Khalef yavuze ko yatewe isoni n’amagambo ya Platnumz, yise agasuzuguro no kudatekereza neza bitewe no kumwinjiza mu ihangana ryabo kandi we bitamureba ibintu afata nko kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Khalif kandi yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba uko iminsi ishira kubaha abagore bigenda bigabanuka, agaragaza akamaro ko kuri iyi nshuro Diamond yamufashe kinyamaswa.Ati: “Nta byiyumvo byo kubaha bikibaho, ni iki gihari cyo gutandukanya abantu n’inyamaswa? Ubupfura bw’abantu bugomba kuba ntavogerwa.”
Amagambo ya Platnumz yateje umujinya mu bakunzi b’abahanzi bombi, bituma bamusaba gusaba imbabazi.Gusa mu gusubiza yatangaje ko yabivuze atagambiriye kumukomeretsa ahubwo ngo niko uruganda rw’umuziki rukorwamo.


