ODowMDAwMDAwMDAwODYyMDYx

Umugore wa Kanye West yongeye gushyira ubwambure hanze

Bianca Censori, umugore w’umuraperi w’Umunyamerika Kanye West, yongeye gukurura amaso y’abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto mashya atangaje yafashwe n’umugabo we ubwe.

Censori, w’imyaka 30 y’amavuko akaba ari umwubatsi w’umunyabigwi ukomoka muri Australia, yashyize kuri Instagram amafoto atatu agaragaza ubudasa mu myambarire n’imyitwarire.

Mu mafoto, Censori agaragara yambaye utwenda tw’imbere, hari aho yicaye agerageza gukuramo amasogisi, ahandi asa n’uwambaye ubusa, yambaye inkweto ndende, ndetse n’ifoto yambaye utwenda tw’umuhondo.

Nk’uko ikinyamakuru The U.S. Sun kibitangaza, bivugwa ko Kanye West ashobora kuba ahemba Bianca buri gihe amwambitse imyambaro igaragaza ubwambure mu rwego rwo kumushakira isura idasanzwe mu itangazamakuru.

Raporo zemeza ko hari imyambaro imwe yambaye yishyuwe ibihumbi 120 by’amadolari ya Amerika, by’umwihariko umwambaro yambaye muri Grammy Awards 2025.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *